Abarokokeye i Kabgayi bahamya ko babonye ‘Mesiya’ mu gitondo cy’iya 02 Kamena 1994

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barokoye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, bahamya ko igitondo cy’agasusuruko cy’uwa 02 Kamena 1994 babonye Mesiya mu ishusho y’Inkotanyi zari zije kubarokora.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabgayi
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabgayi

Babivuze mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 02 Kamena 2021, itariki Inkotanyi zabohoreyeho Kabgayi n’Umujyi wa Gitarama, abasaga ibihumbi 15 bakarokoka.

Ntirenganya Innocent wari i Kabgayi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, avuga ko hari hashize iminsi interahamwe ziza kubakuramo abantu bakajya kwicirwa ahantu hatandukanye, maze yumva amasasu menshi icyo gihe ariheba, akeka ko n’abasigaye bagiye gushira.

Ntirenganya avuga ko nyuma yo gusanga ari Inkotanyi zije kubarokora, yumvise umunezero ku buryo ngo ku bwe ari bwo yabonye Mesiya (Umucunguzi) agereranya na Yezu Kristu waje gucungura abantu ku isi.

Agira ati “Hari umunezero utagira ingano, ubwoko bw’Abayisiraheri buva mu Misiri bwari bufite misiyo ya Mesiya yo kugera i Kanani, mbonye Inkotanyi na bwo nabonye ari Mesiya uzohereje kandi ni ko byari bimeze”.

Karekezi André na we wari i Kabgayi, avuga ko kuba hari abantu basaga ibihumbi 15 barokokeye i Kabgayi bivuze ko Inkotanyi ari abakozi b’Imana, kuko umunsi barokoye abari bahungiye i Kabgayi ari wo munsi interahamwe zari zabagose ngo zibice.

Asaba abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyikuramo kugira ngo u Rwanda Inkotanyi zabohoye, ziharanira kurwanya Jenoside rukomeze kurangwamo amahoro, kuko Ingengabitekerezo ari ukuroga ababyiruka.

Agira ati “Inkotanyi zahozeho ziriho kandi zizahoraho. Zaharaniye kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ndasaba abakuze kurangwa no kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko baroga abana b’igihugu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko itariki ya 02 Kamena ari itariki yo kuzuka kw’abari bamaze amezi abiri mu bishanga n’amashyamba ya Kabgayi bategereje urupfu kandi bicwamo bamwe umunsi ku wundi.

Avuga ko n’ubwo Abacitse ku icumu bakomeje kugenda biyubaka, hakiri abashaka kugarura amacakubiri aho usanga abarokotse bangirizwa ibyabo, bakanakomeza guterwa ubwoba ku buryo bikwiye kurwanywa kugira ngo ubuzima bwaharaniwe bukomeze.

Agira ati “Turacyafite inshingano zikomeye zo kwegera abantu kugira ngo imyumvire mibi ishobora no kongera gusubiza abantu mu bikorwa bibi irwanywe, kandi turahamagarira inzego zose guhaguruka zikarwana urwo rugamba”.

Ibikorwa byo Kwibuka i Kabgayi bibaye mu gihe hakiri imibiri myinshi ikomeza kuboneka mu nkengero za Kabgayi, mu kwezi gushize kwa Gicurasi ahubakwa inzu ababyeyi bazajya babyariramo hakaba harabonetse imibiri y’abazize Jenoside hafi 1000, ikaba izatunganywa igashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Kabgayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Messiah ni igiheburayo bisobanura "uwasizwe"(the anointed one).Uwo ni Yezu wasizwe kugirango urupfu rwe ruzatume abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza bazabona ubuzima bw’iteka nyuma y’umunsi w’imperuka,ubwo Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Uwo munsi ni Imana yonyine iwuzi,kubera ko na Yezu yivugiye ko atazi itariki y’uwo munsi.Byerekana ko Yezu atareshya n’Imana ishobora byose,nubwo bamwe babeshya ko Imana ari ubutatu.Nyamara n’iryo jambo ritaba muli bibiliya.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka