Abajenosideri si abakatiwe gusa, hari n’abandi amateka agomba kumenya – Tom Ndahiro
Umushakashatsi kuri Jenoside n’Amacakubiri, Tom Ndahiro, avuga ko hari abantu bagize uruhare mu guhembera, gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ugasanga ibikorwa byabo bidashyirwa ahagaragara kugira ngo na byo bishyirwe mu mateka ya Jenoside.
Ibi Tom Ndahiro yabivugiye mu Karere ka Nyanza ku wa 26 Mata 2026, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Busasamana ahari urwibutso rw’Akarere.
Tom Ndahiro yavuze ko hari abantu batagiye muri Jenoside imbonankubone, ariko ugasanga hari amagambo bavuze cyangwa inyandiko basize, byose bikagira uruhare mu gucengeza amatwara yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ngero Ndahiro atanga harimo iz’abakiriho, hakaba n’amagambo yavuzwe n’abatakirho, ariko byose bigahurira ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Tom Ndahiro ati “Ikintu gikwiye gukorwa mu nzibutso, by’umwihariko inzibutso eshatu dufite cyane cyane urwibutso rwa Kigali, ni uko abahakanyi tuzi, bahakana Jenoside, amafoto yabo akwiye kujya mu rwibutso nk’abicanyi kuko ntaho batandukaniye.”
Tom Ndahiro yatanze urugero rw’umwanditsi Charles Onana wandika ibitabo bihakana ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ndahiro ati “Ibitekerezo bye yabivanye muri Kangura. Mu gitabo cye cyitwa ngo ‘Ces tueurs Tutsis’ (abo bicanyi b’Abatutsi). Hari igice yateruye muri Kangura nomero ya kane urupapuro rwa Kabiri n’urwa gatatu abishyira mu gitabo cye avuga ngo ni ubushakashatsi yakoze, kandi mu magambo adasobana. Uwo muntu agomba kujya iruhade rwa Ngeze Hassan mu rwibutso bakajya babana. Bityo abazasura urwibutso bakabona ko hari umwicanyi ukiriho utaranafunzwe.”
Umushakashatsi Tom Ndahiro yatanze n’urugero rwa Makuza Anastase, umunyapolitike wo muri Repubulika ya mbere wari Minisitiri w’Uburezi wigeze kuganira na televiziyo yo mu Bufaransa ariko ari mu Rwanda mu 1964 avuga ko Abatutsi atari Abanyarwanda, ko igihugu ari icy’Abahutu.
Ndahiro ati “Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagabe hakwiye kubamo ifoto ya Makuza Anastase, kimwe n’abakoze jenoside barimo ba Nkeramugaba, kimwe n’abo muri 94, na bo bakaba aho ngaho abantu bakabiga bakabamenya. Kuko nta mpamvu y’uko abo bantu bakomeza kuvugwa mu magambo gusa, niba hari ikiganiro Makuza yatanze akagiha u Bufaransa mu kwezi kwa 04/1964. Fata ubugome burimo ubwandike bushyirwe mu rwibutso, abazajya basura basome n’icyaha cyakozwe.”
Muri icyo kiganiro gikunze kugarukwaho cyane mu mateka y’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda guhera mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makuza Anastase agaragara asubiza umunyamakuru wari umubajije ku banyeshuri b’Abatutsi bishwe n’ubutegetsi bwa Kayibanda, Makuza akamusubiza avuga ko Abatutsi atari Abanyarwanda.
Makuza yaragize ati “u Rwanda rutuwe n’amako atatu atandukanye ari yo: Abahutu bagera kuri 85%, hakaba Abatutsi b’aba Hamites bagera kuri 14%, n’Abatwa b’impunyu bari kuri 1%. Uko amateka yacu atubwira, nyamuke y’Abatutsi igera kuri 14% gusa, yakoronije nyamwinshi y’Abahutu ari na bo mu by’ukuri twakwita Abanyarwanda nyakuri.”
Iri jambo rinagarukwaho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, nk’imwe mu mbarutso zabitsemo Abahutu urwango rwagejeje kuri Jenoside.
Dr Bizimana ati “Aha rero karabaye, ngaha aho ruzingiye, kuvuga ngo ba nyamuke b’Abatutsi, ba kavamahanga baraje batera igihugu cy’Abahutu ari bo Banyarwanda nyakuri. Uyu ubivuga ni umuntu wize wagombye kuba urumuri rw’abaturage,
N’abandi bahutu benshi bize ni uko batekerezaga. Ko igihugu ari icy’Abahutu. Ni aha byapfiriye. Umuntu adashatse kubyumvira hano, ntabwo ushobora kumva uko Interahamwe zavutse, zikaza zikica, zikagira urwango……ugomba kujya muri iyi ngengabitekerezo ntangiriro.”
Mu 2019, ubutabera bwo mu Bufaransa bwahamije Charles Onana icyaha cyo guhakana Jenoside mu gitabo cye yise "Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise: Quand les archives parlent."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|