Abadukomokaho tubigishe amateka y’ukuri y’u Rwanda - Madamu Jeannette Kagame

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abakuru gusigira ababakomokaho umurage w’amateka y’ukuri ku Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club abitangaje mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yibukije abakuru ko umurage bakwiye gusigira ababakomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.

Ati “Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.
Twibuke Twiyubaka."

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo nuko Abanyarwanda badakunda Gusoma no Kwandika.Naho ubundi abadukomokaho bakunda gusoma,bamenya amateka yacu guhera ku ngoma z’Abami.Ikindi kimbabaza nuko abantu batunga mu ngo zabo bibiliya,ariko ugasanga batazi icyo zigisha.Turamutse dukurikije ibyanditse muli icyo gitabo,nta genocide cyangwa intambara zazongera kuba ku isi.Kubera ko abantu baba bakundana by’ukuri.Nta karengane,ruswa,ubusambanyi,intambara,etc...byakongera kubaho.

mateka yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka