Ababyeyi barasabwa gutoza abana kugira ubumuntu

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Uwineza Beline, yasabye ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira indangagaciro z’abantu, no kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu kuko mu gihe agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Yabibasabye ku wa gatanu tariki ya 25 Mata 2025, ubwo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hibukwaga abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba, n’ab’amakomine yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe 1994.

Avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri muntu, kuko Jenoside ari icyaha gikorerwa inyoko muntu aho iva ikagera hose, bivuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo ari umwihariko w’Abanyarwanda ariko kuyibuka ari inshingano z’ikiremwa muntu ku Isi hose.

Yasabye urubyiruko nk’aboroherwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga kwihatira kumenya amateka y’Igihugu, kugira ngo ruyifashishe mu kunyomoza abayagoreka kuko bakwirakwiza ibihuha.

Avuga ko abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, babikora kubera ipfunwe ry’uko umugambi wabo mubisha utagezweho neza uko babishakaga.

Yavuze ko ababyeyi, abarezi n’abayobozi mu nzego zose bafite umukoro wo kurera neza abakiri bato, kugira ngo bazashobore kubaho neza mu gihe cyabo.

Yagize ati “Dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza mu miryango no ku mashuri no kubatoza kugira indagagaciro z’abantu, kugira ubumuntu, tubakabwiza ukuri ku mateka yacu kuko iyo tuyagoretse bituma batazigera basobanukirwa ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abayobozi basabwe gushyira umuturage imbere agahabwa serivisi nta vangura
Abayobozi basabwe gushyira umuturage imbere agahabwa serivisi nta vangura

Yasabye abayobozi mu nzego bwite za Leta, abikorera, abo mu miryango ishingiye ku myemerere kuba ab’impinduramatwara, bagakorera abaturage bose nta vangura kandi ntawusigaye inyuma, bakimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Uwavuze mu izina ry’umuryango Ibuka, Muhongayire Christine, yavuze ko abantu bakwiye gushima uruhare aba bishwe bagize mu kubaka Igihugu, n’ubwo batabishimiwe kugeza aho bica uwari Perefe, Ruzindana Godfroid, mu gihe yageragezaga guhunga.

Yavuze ko Jenoside mu Ntara y’Iburasirazuba, yakozwe mu gihe gito kandi ihitana Abatutsi benshi ahanini kubera ubugome bw’abari ba Burugumesitiri b’Amakomini, ndetse n’abari abasirikare bari bashinze imitwe y’urubyiruko yo kwica kandi vuba.

Mu buhamya bwe, Karemera Leonald, wari umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo, mu cyahoze ari Komini Gikoro, avuga ko mu nama isanzwe ihuza abakozi bose, hari izo bahezwagamo cyane izabaga nyuma y’uko indi isojwe.

Uretse n’ibyo ngo abari abakonseye b’Abatutsi ngo bahishwaga inama zabereye kuri Komini, bakabahimbira ko basuzuguye Burugumesitiri ndetse benshi bakurwa mu nshingano basimbuza ab’Abahutu.

Avuga ko uburyo Jenoside yari yateguwe iyo hataba Inkotanyi, nta Mututsi n’umwe wari burokoke, abashimira ubwitange bagaragaje mu kurokora abicwaga batitaye ko bahasiga ubuzima.

Abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze kumenyekana ni 19, mu gihe ab’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana hamaze kumenyekana 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka