Ababiligi bakwiye kuregwa amacakubiri yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi - Prof. Dusingizemungu
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, arasaba abanyamategeko b’Abanyarwanda n’abanyamateka, gutekereza uko hakorwa ibirego ku Gihugu cy’u Bubiligi, cyazanye amacakubiri ashingiye ku moko yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 38 yabonetse hirya no hino mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi.
Dusingizemungu avuga ko nta gukomeza kurebera ibintu bicika, kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo, ahari igice cy’Abanyarwanda bakatiweho imipaka n’ubundi kubera Abakoloni.
Avuga ko abantu bakwiye kwicara bakabaza ubutabera n’ibihano byagenerwa abasenye u Rwanda, kugera ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bidakwiye kurekera aho.
Asaba abanyamategeko b’u Rwanda gutegura ibirego, ku kuba Igihugu cy’u Rwanda cyaragabanyijwe kigasigara ari gito, dore ko ibice by’u Rwanda byahise byomekwa ku bindi bihugu.
Agira ati "Hakwiye kugira igikorwa, ako karengane n’ako gasuzuguro, ku buryo hari icyakorwa mu mategeko".
Dusingizemungu ubwo yari ku Rwibutso rwa Nyange mu Karere ka Ngororero, nabwo yari yasabye ko hategurwa ibirego ku Bubiligi, kandi ko na we ubwe hari umusanzu yiteguye gutanga.

Kugabanya u Rwanda bihurira he n’ingengabitekerezo ya Jenoside?
Dusingizemungu avuga ko nyuma y’inama ya Berlin mu Budage, hari inzobere zoherejwe, zirimo iz’ubumenyamuntu no gushaka ibikoreshwa mu nganda z’abakoloni mu Burayi, maze abazungu batanga raporo maze igice kimwe cy’u Rwanda cyomekwa kuri Congo, ikindi cyomekwa kuri Uganda, agace gasigaye gahabwa abakoloni b’Abadage.
Avuga ko hashingiwe ku kinyoma cyateye ibibazo ari uko iyo raporo yagaragazaga ko Abanyarwanda barimo ubwoko butatu, ari bwo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa kandi baturutse ahantu hatandukanye, nyamara Abanyarwanda baravugaga ururimi rumwe banafite imiyoborere imwe.
Iyo raporo kandi ngo yavugaga ko Abanyarwanda bamwe bashoboye kuyobora, abandi batabishobora bituma abari bamaze guhabwa ubwoko bw’Abatutsi, bagabizwa ubwoko bw’Abahutu ngo babakoreshe imirimo y’agahato, ari naho nyuma baje gushishikariza Abahutu ko nyamara bakwigaranzura Abatutsi.
Ibyo ngo byatumye nyuma yo kubona Ubwigenge, Abahutu barakomeje kugendera ku ngengabitekerezo y’uko Abatutsi ari abanyamahanga bakwiye kwicwa, ndetse bamwe batangira kwicwa no kumeneshwa bahungira hanze y’Igihugu, baranyagwa kandi ababishe ntibahanwa.
Haremwe ubwoko bunashyirwa mu byangombwa, guhiga Abatutsi biroroha
Prof. Senateri Dusingizemungu avuga ko Ababiligi bamaze guhimbira ubwoko Abanyarwanda babushyize mu byangombwa, maze Abatutsi barahigwa bikomeye.

Ahereye ku ndangamuntu na we ubwe afite yanditsemo ubwoko Tutsi, n’ikarita ye yo kwiga amashuri abanza, ibyo ari ibikoresho byari bimaze gucukurira imva Umututsi aho ari hose, ari na yo mpamvu asaba ko Ababiligi bashyikirizwa ubutabera.
Prof. Dusingizemungu avuga ko ubwoko bwandikwaga mu ndangamuntu ku bantu bakuru, ariko bukanandikwa ku mafishi y’abanyeshuri ku buryo umwana yakuranaga ubwoko kugeza afashe indangamuntu, nka bumwe mu buryo bwo kugenzura aho Umututsi ava akagera.
Agira ati "Nk’ifishi yo ku ishuri n’uwageragezaga kuva iwabo ngo ajye gushakira amahirwe ahandi, ifishi irimo ubwoko ntiwashoboraga kuyikwepa kuko hari aho bandikaga icyo upfana n’uwo ugucumbikiye. Niba rero ucumbitse ku Mututsi bahitaga bamenya ubwoko bwawe bakakwica cyangwa bakanga ko wiga".
Inkotanyi zahagaritse Jenoside zinakuraho ubwoko
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko kuva mu 1959, bahizwe bakicwa banameneshwa ku buryo n’uwageragezaga guhunga, yicirwaga mu nzira kubera ko amoko yabaga yanditse mu ndangamuntu.
Jeanne Uwambajimana warokokeye ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, avuga ko usibye n’Abanyarwanda, amacakubiri yageze no mu mpunzi z’Abarundi zari zarahungiye i Kinazi i Nyagahama, bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Ibyo kandi binashimangirwa n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside ku Mayaga (AGSF), Evode Ndemezo, aho agaragaza ko abo Barundi bishe bakanarya imitima y’Abatutsi, bari barateguwe kandi bataraburabishwa.
Uwambajimana ashimira Inkotanyi zakuye ubwoko mu Banyarwanda, kuko byamugoye kwitwa Umututsi aho yagendaga ahungira hose, kuko bari bamuzi.
Agira ati "Ndashimira Inkotanyi zaturokoye, ariko ndanashikira Leta yadukuyeho ubwoko tukaba tugenda turi Abanyarwanda, kuko njyewe nzi ingaruka kwitwa Umututsi byangizeho. Aho nihishaga hose nta wamfataga nk’umuntu ahubwo nari naraciwe kubera kwitwa Umututsi, none ubu ngenda nemye kandi mfite umutekano".
Senateri Prof. Dusingizemungu avuga ko kugeza magingo aya u Bubiligi bukomeje kwangisha u Rwanda amahanga, ku buryo bunashyigikiye ko u Rwanda rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi kumipaka, bitakorwa rugahagarikirwa inkunga.


Ohereza igitekerezo
|