20 Mata 1994 - 20 Mata 2026: Imyaka 32 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu Mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.
Kuri uyu wa Mbere i Mwima mu Karere ka Nyanza, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwamikazi Rosalie Gicanda, yishwe ku ya 20 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yifatanyije n’abandi bayobozi, n’abo mu muryango w’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, mu gikorwa cyo kumwibuka ku nshuro ya 32.
Bashyize indabo ku Musezero we i Mwima mu Karere ka Nyanza, baranamwunamira.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri GS Mater Dei, Misa iyoborwa na Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, afatanyije na Musenyeri Philippe Rukamba.
Nyuma y’igitambo cya misa yo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda, umuryango we, inshuti n’abayobozi batandukanye bakomereje aho atabarije i Mwima mu karere ka Nyanza, bashyira indabo ku musezero aho aruhukiye ndetse bahavugira n’isengesho.
Gahunda zakomereje ku Ngoro y’Amateka y’Abami mu Rukari, ahahuriye abaturage, inshuti n’Umuryango w’Umwamikazi Rosalie Gicanda, mu gikorwa cyo kumwibuka no kumuha icyubahiro nk’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, wishwe ku itariki 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 20 Mata 1994 wari umunsi w’akaga ku Batutsi bari batuye hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri iyo tariki nibwo Jenoside yatangijwe ku mugaragaro muri ibyo bice.
Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 20 Mata i Huye hibukwa n’ Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Tariki 19 Mata 1994 nibwo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside, yageze mu mujyi wa Butare, akoresha inama abaturage maze ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku munsi wakurikiyeho, tariki 20 Mata 1994. Kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare, kuko bukeye bw’uko yishwe, ku itariki ya 21/4/1994, aribwo abantu benshi batangiye kwicwa.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers).
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kapiteni Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildephonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Ubwo Kapiteni Nizeyimana yategekaga abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lieutenant Bizimana bitaga ’Rwatsi’, Lieutenant Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka.
Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi n’uwitwa Uzamukunda Grace.
Uyu Uzamukunda Grace yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya Jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.
Umwamikazi Rosalie Gicanda abantu benshi bamwibukira ku mutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.
Kuri iyi nshuro hibukwa Umwamikazi Rosalie Gicanda Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yavuze ko Umwamikazi Rosalie Gicanda yari afite uburanga, yagiraga ubuntu, kandi akiyubaha.
Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko Rosalie Gicanda, Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, buri munsi yahaga amata abana bo mu gace yari atuyemo ka Taba ya Butare.
Ababanye n’Umwamikazi Rosarie Gicanda bahamya ko yari umuntu uca bugufi, utuje kandi uzi kwihangana kandi ko yari umuntu udasanzwe, wiyoroshyaga akagira n’ n’umutima mwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|