Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO), riha Urwibutso rwa Nyamata mu Bugesera amahirwe ya mbere yo gushyirwa mu Murage w’Isi (World Heritage), kuko ngo rurusha izindi kwerekana imiterere ya Jenoside n’uko yagenze.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu bakomeje gusaba abantu bazi ahatawe imibiri y’abishwe gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiyemeje koroza inka 100, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, hagamijwe ko nabo badasigara inyuma mu majyambere.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukurikirane rw’iminsi irindwi uhereye tariki ya 07 kugeza ku ya 13 Mata 1994, rugaragaza ko hafi Abatutsi 50 mu za Komini Satinsyi, Gaseke, Ramba na Kibirira, ubu ni mu Karere ka Ngororero, bari bamaze kwicwa mu gihe gito, bigaragaza ko intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi atari ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida (...)
Mu nzira itoroshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo ubwo bahigwaga, yaranzwe n’iyicarubozo haba mu bibi bakorerwaga ndetse no mu magambo babwirwaga.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomeje kunenga abagoreka amateka ya Jenoside bayihakana n’abagitsimbara ku kuba itarigeze itegurwa, bagasanga igihe kigeze ngo abagifite iyo mitekerereze bave ku izima bitandukanye (...)
Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu biganiro n’ubuhamya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, hibutswe abari abakozi ba EAR Diyoseze ya Gahini n’Ibigo biyishamikiyeho, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bo hirya no hino ku Isi, bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Buhinde, ugategurwa na Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu na Gandhi Mandela Foundation, Amb. Mukangira Jacqueline yasabye amahanga gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, D’Amour Selemani, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo kuva i Kigali agera i Burundi, ubwo yari agiye kwinjira mu Nkotanyi afite imyaka 17. Uyu mwanzuro yawufashe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, amaze kubona ko Igihugu cyari gikeneye amaboko kugira ngo kibohorwe.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, KT Radio, Radio ya Kigali Today, yateguye ibiganiro bitandukanye bigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza kwibuka ariko baniyubaka, harimo icyabaye tariki 8 Mata 2023 gifite insanganyamatsiko igira iti “Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku bakoze (...)
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyije n’ubw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abarokotse mu Turere twombi, mu kwibuka Abatutsi bishwe bitwa ibyitso, baruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna mu Karere ka Gicumbi.
Ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2023, hakinwe ikinamico yiswe Hate Radio, igaragaza imikorere ya Radiyo RTLM, yabibye imvugo z’urwango zihembera amacakubiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bifatanije n’abandi hirya no hino ku Isi, kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga mu yahoze ari Komini Nyabikene, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba, Ndiza yatwarwagwa na sushefu Mbonyumutwa Dominique, bayifata nk’intebe ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ishuri ry’Incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’, rirahamagarira abakiri bato guharanira gukurana umutima wo gukunda igihugu, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ndetse no guharanira kumenya amateka y’Igihugu cyabo.
Chadrack Rwirima w’imyaka 63, avuga ko nyuma yo kwicirwa abe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze guheranwa n’agahinda akiyemeza kwigira, byanatumye ajya kwiga amashuri yisumbuye afite imyaka 38, kuko yari yaravukijwe ayo mahirwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kuba hafi abarokotse no kubafasha mu nzira yo kwiyubaka, aho kubabwira amagambo abakomeretsa kandi bigahera hasi mu Mudugudu.
Abarokokeye Jenoside mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, by’umwihariko mu Murenge wa Shyorongi na Rusiga, baremeza ko interahamwe yari yariyise Pirato yamaze benshi, hakaba hataranamenyekanye irengero ryayo.
Ukuriye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Sylidio Habimana, avuga ko mu bikibangamiye abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru, harimo kuba hari urubyiruko rwinshi rw’abashomeri, kuba hari abacikirije amashuri no kuba hari abahungabanye bakeneye gufashwa.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri ‘Place du Souvenir Africain’, ahafunguwe ku mugaragaro ahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo (...)
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, witabiriwe n’abasaga 230, ukaba wabaye i Brazzaville ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.
Ubwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata, cyatangijwe hibukwa abarenga ibihumbi 45 bishwe, bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, avuga ko abari batuye mu Mutara bitwaga Abahima, ku buryo n’abakomoka mu bwoko bw’Abahutu, bageze ahandi mu Gihugu babwirwaga ko nta Muhima w’Umuhutu ubaho, iryo vangura ngo rikaba ryarabagizeho ingaruka zikomeye.
Tariki 7 Mata 1994 - tariki 7 Mata 2023, imyaka 29 irashize habaye amarorerwa, ibirenze ukwemera, ibigoye gusobanura no kuvuga mu magambo. Ese tuzi iki kuri uku kuri kwageze ku rwego rwo guhitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, uko kuri kutari kwarigeze kubonerwa izina mu rurimi urwo ari rwo rwose mbere ya Raphaël LEMKIN mu 1943?
Umuryango Ibuka ukomeje gusaba abatarahigwaga mu 1994, kwerekana ahashyizwe imibiri y’abarenga 342 bo miryango 59 yazimye, biciwe mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Karere ka Musanze, Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe baharanira kurwanya ikibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko biri mu by’ingenzi bikenewe mu rugendo Abanyarwanda barimo rwo (...)
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) igaragaza ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenoside barenga 1000 bakidegembya hirya no hino ku isi.