Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarahanutse bombi barapfa, ubwo bavaga Arusha muri Tanzaniya mu nama ireba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gusangira ubutegetsi na RPF- Inkotanyi.
Kuva muri uwo mugoroba Interahamwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu, batangiye kwica Abatutsi no guhiga bukware abayobozi batavuga rumwe na bo n’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bahasiga ubuzima.
Indege igihanuka urujijo rwari rwose. Ariko nk’uko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika “The New York Times” cyasohoye inkuru icukumbuye kuri iryo hanuka ry’indege tariki 12 Ugushyingo 1994, gishimangira ko indege yahanuwe n’agatsiko k’abasirikare ba Leta ya Habyarimana b’abahezanguni gafatanyije n’Abafaransa.
Umubiligi witwa Paul Henrion wari umaze imyaka isaga 60 ku Kiyaga cya Muhazi, yatangaje ko ubwo yageraga i Masaka avuye i Kigali ari kumwe n’umushoferi we, batwaye moteri y’ubwato yari yapfuye bavuye kuyikoresha, yabonye imbere yabo imodoka ikurura imbunda nini.
Yasabye umushoferi we kugenda buhoro. Bageze imbere bahuye n’abasirikare birabura bagera kuri 12, babiri bambaye imyenda mishya ya gisirikare y’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).
Buri wese yari afite imbunda ku rutugu, imbunda nini cyane yo yari itwikirijwe n’umwenda. Abo basirikare bari bambaye ingofero zihengamiye iburyo uretse abo basirikare babiri bari bazihengekeye ibumoso.
Uyu muzungu yakomeje urugendo rwe aza kugaruka mu Mujyi wa Kigali nimugoroba. Nyuma y’iminota 45 ageze i Kigali nibwo yumvise ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ihanutse.
Igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyahanuye iyo ndege, bivugwa ko cyaturutse mu kibaya cya Masaka nk’uko abaturage bo muri Masaka babonye ibishashi by’igisasu kizamuka babyemeza, akaba ari n’aho Paul Henrion yabonye abo basirikare.
Nyuma gato y’uko abasirikare 10 b’Ababiligi bicwa n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi bwatangiye iperereza ariko ryagaragaje ko intagondwa zo muri Leta ya Habyarimana zitashakaga kugabana ubutegetsi na FPR ari zo zahanuye indege.
Ibi bihura neza kandi n’irindi perereza ryakozwe nyuma na Leta y’u Rwanda rigasohora raporo muri 2012, raporo yiswe Mucyo nk’uwari ukuriye iyi komisiyo.
Uretse ayo maperereza, nyuma y’impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda zibashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege zasohowe n’umucamanza Jean Louis Bruguiere nta perereza ryakozwe, Leta y’u Bufaransa yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza.
Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic bakoze iryo perereza banzura ko indege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa za Leta ya Habyarimana zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukwakira 2016, ubucamanza bw’ u Bufaransa bwongeye kuzamura iyo dosiye bwari bwaratangaje ko yarangiye, buvuga ko bugiye kumva umutangabuhamya bufata nk’ingenzi ari we Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y’u Rwanda.
Inzobere z’abasirikare b’Ababiligi zakoze iperereza zavuze ko iyo ndege yahanuwe na Misile z’Abarusiya zitwa SAM 7 zari i Masaka, mu birometero bike uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe, ikigo cy’abasirikare cya Kanombe n’ingoro ya Perezida Habyarimana.
James Gasana wabaye Minisitiri w’Ingabo muri 1993 utarabajijwe n’abakoraga iperereza, avuga ko izahoze ari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) zitigeze zitunga izo misile kandi nta basirikare bari bahugukiwe uko kuzikoreshwa bari bafite.
Ibi bituma hakekwa ko abarwanyi bari aba RPF - Inkotanyi barashe iyi ndege, ariko Gasana akavuga ko bidashoboka kuko hari hafi y’ikibuga cy’indege, ikigo cya gisirikare n’urugo rwa Perezida, agashimangira ko nta kuntu inkotanyi zari kwinjira muri ako gace bucece ntibazibone.
Mu iperereza ryakozwe n’abo Babiligi, babonye inyandiko y’impapuro ebyiri yanditswe n’uvuga ko yari mu bantu bane bacuze umugambi wo guhanura indege harimo n’Abafaransa babiri.
Iyo nyandiko yageze kuri Colette Braeckman, umunyamakuru w’Umubiligi ukorera ikinyamakuru cyitwa Le Soir Belgique, ari na we wayishyikirije iryo tsinda ry’Ababiligi bakoze iperereza.
Uwanditse iyo nyandiko utavuga amazina ye yombi, ngo yari umuyobozi ukomeye mu mutwe w’interahamwe no mu Ishyaka rya CDR ryari rizwiho kugira ibitegekerezo by’ubutagondwa.
Yanditse ko bishe Perezida Habyarimana kugira ngo ibe imbarutso yo gutsemba Abatutsi n’abatuvuga rumwe na bo.
Yashimangiye ko muri uwo mugambi bawucuranye n’Abafaransa babiri bafatanya no kuwushyira mu bikorwa.
Ati “Simbabwira amazina yombi y’Abanyarwanda ariko izina rimwe ry’ umwe muri abo Bafaransa ni “Etienne”.
Amakuru yaje kumenywa n’Ababiligi bakoraga iperereza ni uko uwo Mufaransa ari umusirikare w’inzobere mu by’intwaro nini wari umaze imyaka 30 mu gisirikare, atozaga abasirikare barindaga Perezida w’u Burundi.
Uyu musirikare ngo yari Umufaransa ukomoka mu Birwa rya Martinique cyangwa Gaudeloupe. Ntibabashije kumubona ngo bamubaze kubera igihugu cy’u Bufaransa cyabyanze.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE AGASANDUKU KARABONETSE NI KABONEKA N UMUCAHA AZABONEKA AHANWE
abahanga nimukomeze guperereza NB ubutwe turinze igihugucyacu kad imana niyonkuru
Iby’ihanurwa ry’iyo ndege byakomeje kuyoberana.
Gusa icyo nkwiSabiye MANA, igihe uzashakira uzagaragaze ukuri kw’abakoze ririya bara.
ahaaa ntibyoroshye kumenye ukuri buriwese ab;avuga ibye gusa nibakomeze iperereza bashake ukurinyako murakoze
Mana we njye ntagitekerezo kinini mfite gusa habeho ubugorora ngingo, murebe ukuri aho kuri
UKO NIKO KURI