Uko imbwa yakijije uwari ugiye kwicirwa icyaha atakoze – ibimenyetso birabonetse....

Nubwo Michel yari amaze kugera ku bimenyetso byerekana akarengane ka Pierre, yari azi neza ko ababiri inyuma batari kuzaterera iyo. Mu gusubira kuri gereza, yagombaga gutangira nta kuzuyaza ngo hato hatazaboneka ibyo yatahuye. Muri icyo gihe, Pierre yari ategereje mu buroko ahangayitse, atazi niba imbwa ye Hugo na Michel hari icyo babashije kugeraho.
Yabonaga inshinge z’isaha zihuta cyane bidasanzwe, amasaha agenda asatira umunsi we wa nyuma. Bumaze gutandukana ku munsi nyirizina, izuba ryo mu museso riza ryongerera Pierre uburemere burenze ukwemera. Haburaga amasaha macye ngo ajye kwicwa. Kandi nta kanunu ka Michel na Hugo yabonaga hafi aho.
Aho yari yicaye mu buroko, yari apfumbase ka kandiko yasanze ku runigi rwa Hugo. Agashashi kanzunya, kamwe rukumbi k’ibyiringiro kanyenyeretsaga mu icuraburindi ry’urwari rumutegereje. Ariko bumaze gucya neza, Michel aba aratungutse ubona ko yahindutse mu isura.
Michel ahamagara Pierre ngo aze baganire. Pierre ntega amatwi witonze, nabonye ibimenyetso bishobora kukurenganura ariko ugomba kugira vuba; ababikoze nibaramuka baduketse, ibi bimenyetso bishobora kuburirwa irengero burundu. Pierre ntiyabyiyumvishaga kuko ibyo yari amaze kumva yabaye nk’ugonze ikibambasi.
Michel, n’ubwo ufite ibimenyetso, nta muntu uri buze kunyumva, uyu ni wo munsi wanjye wa nyuma. Michel asa n’ujijinganyije gato, ubundi ashyira ibiganza bye ku bitugu bya Pierre. Wenda ntibaza kukumva, ariko njye nzi umuntu ushobora kukumva. Hanyuma Michel amubwira uko agiye kubigenza. Yateganyaga gushyira bya bimenyetso umushinjacyaha yaraziho ubunyangamugayo kandi utarashoboraga gukangwa no gushyira ukuri ahagaragara.
Kujyanwa mu cyumba cy’urupfu
Ariko ibyo, Michel byamusabaga gusohoka muri gereza ubundi agatangira gusiganwa n’iminota kugira ngo atange dosiye amazi atararenga inkombe. Mu gihe yiteguraga gusohoka, Pierre bamujyana kwitegura kwicwa. Imitima yari yahagaze muri gereza, abandi bacungagereza bo bari mu kazi nk’uko bisanzwe batazi ibyari birimo kujya mbere.

Hugo (imbwa ya Pierre), nayo yari yagumye iruhande rwa Michel mu iperereza ryose, igihe bajyanye Pierre ishaka kumukurikira ariko bayibuza kwinjira. Igihe cyasaga n’icyahagaze. Pierre bamwicaza ku ntebe yagombaga kwicirwaho, ahambiriye amaboko n’amaguru. Mu gihe abapolisi biteguraga gutangira akazi, bumva ijwi ririmo kwirangira mu birongozi bya gereza. Hugo nayo irimo gusakuza cyane, ishwaratura umuryango. Guhangayika kwayo kwari nk’ikimenyetso cy’umutima umenetse wa Pierre.
Muri ako kanya, babona umuryango w’icyumba ufungukanye imbaraga, Michel yinjira yihuta cyane n’impapuro na USB mu kirere, ati nimuhagarike byose, mfite ibimenyetso bihagije bituma muhagarika igihano. Uyu mugabo ni umwere! Abari aho bose bagwa mu kantu.
Umuyobozi wa gereza aramwegera yakambije agahanga abwira Michel ati ariko urabizi ko tudashobora guhagarika ibyo twatangiye tugendeye ku magambo gusa! Michel amuhereza bya bimenyetso anamusobanurira ibyo yagezeho byose. Impapuro zari zitabye mu butaka, amafoto ashyira abantu mu majwi n’amakuru yo muri banki yahuzaga bidasubirwaho abanyabyaha nyabo n’icyaha cyari cyarahamijwe Pierre.
Umuyobozi wa gereza amaze gusuzuma ibimenyetso, umushinjacyaha wari waje kuri gereza ari kumwe na Michel nawe yemeza ko bihagije kugira ngo basubukure iperereza. Hugo nayo yari yamaze kuvanwa aho yari ifungiye ihita yinjira yiruka igwa mu maboko ya Pierre isa nk’aho yamenye ko imaze gutsinda isiganwa yari igeretsemo n’isaha. Pierre mu marangamutima menshi, nawe asamira hejuru inshuti ye mudatenguha, amarira amutemba mu maso.

Ariko icyo abantu bose batari bazi, ni uko iyo yari intangiriro. Ibyo bimenyetso ntabwo byari bigiye kurenganura Pierre gusa, byari bigiye no gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu bose babigizemo uruhare ukuri kumaze kujya ahagaragara.
Ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu kuri Pierre, riba ribaye intangiriro y’urugamba rurerure kandi rugoye. Nubwo Michel yari yatanze ibimenyetso, ubutabera nabwo bwari bukeneye igihe cyo gukora iperereza ryimbitse. Pierre yararusimbutse ariko aguma muri gereza, gusa muri we yari amaze kugarura ikintu yari amaze imyaka myinshi atibuka. Ibyiringiro.
Gutandukana na Hugo
Michel yafashe Hugo ngo ayijyane mu kigo kita ku nyamanswa zitabira ba nyirazo, ariko ikomeza kumoka cyane ibonye ko bagiye kuyitandukanya na Pierre. Michel yumva agize impuhwe, maze yemerera Pierre ko ayijyana iwe akazayitaho kugeza igihe ikibazo kizarangirira.
Ibyo byatumye Pierre arushaho kugirira icyizere inshuti ye Michel, ariko gutandukana na Hugo byamushenguye umutima.
Biracyaza...
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|