RwandAir, ishoramari ririmo umubare
Abagenzi basanzwe bagenda na RwandAir n’abandi batangiye kuyimenya ubu bashyizwe igorora.

Iki kigo cy’u Rwanda k’indege cyagabanyije ibiciro ho mirongo itanu ku ijana kugera mu mpera za Kamena 2026.
Iki cyemezo ntikigambiriye gukorera amafaranga mbere na mbere, ahubwo kigamije gushaka ko RwandAir iba amahitamo ya mbere mu bagenzi, kandi kugeza ubu, intambwe yatewe igaragaza ko izi nzozi zizaba impamo vuba.
RwandAir iri kugenda ihinduka kimwe mu bigize inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu — ikimenyetso cy’igihugu gihuza Kigali n’isi kandi gishyigikira icyerekezo cyagutse cyo kuba ihuriro ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.
Mu mwaka wa 2025, RwandAir yaguze indege ebyiri nshya za Boeing 737-800 mu kwezi kwa Kanama, igikorwa cyerekana ubushake n’imyiteguro y’icyerekezo gishya cy’indege kizashingira ku kibuga cy’indege cya Bugesera.
Ubu RwandAir ifite indege 16 ari zo:
• Airbus A330 eshatu — zihuza Kigali n’u Burayi n’Asiya
• Boeing 737 esheshatu — harimo n’izo mu bwoko bwa -800
• Bombardier CRJ900 ebyiri — zikoreshwa mu ngendo ngufi
• Dash 8-Q400 ebyiri — zikoreshwa mu ngendo z’imbere mu karere
RwandAir ikorera ingendo mu byerekezo bibiri byo mu gihugu imbere n’ibyerekezo 25 mpuzamahanga mu bihugu 18.
Imigambi y’imyaka itanu
Mu myaka itanu iri imbere, RwandAir iteganya kugira indege 28, ikagura ingendo ndende ndetse n’izo ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko bigaragazwa n"ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarura(NISR), mu gihembwe cya kabiri cya 2025, u Rwanda rwinjije miliyoni 121.7 z’amadolari y’Abanyamerika avuye ku basura bavuye hanze. Muri ayo, miliyoni 101.1 — bingana na 83% — byaturutse ku bagenzi baje n’indege.
Abinjira banyuze ku butaka bazanye miliyoni 20.7 z’Amadolari gusa, ibi bikaba bigaragaza ko indege ari yo nzira nyamukuru yinjiriza u Rwanda amadovize menshi.
Abasura baje mu biruhuko bazanye miliyoni 50, aho 80.5% byaturutse ku gusura ingagi — isoko nyamukuru y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Isoko rya Amerika ya Ruguru ryonyine ryazanye miliyoni 37.7 z’Amadolari, n’ubwo nta nzira ihuza u Rwanda na Amerika ya Ruguru ku buryo butaziguye.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2025 kandi, Abanyarwanda bashyuye miliyoni 89.3 z’Amadolari mu ngendo zijya hanze, aho miliyoni 59.1 z’Amadolari yaturutse ku bagenzi b’indege — ahanini bajya mu bucuruzi no kwiga.
Iyo RwandAir ari yo itwaye abo bagenzi, ayo mafaranga aguma mu gihugu, agashyigikira imirimo, amasezerano yo gusana indege, n’ibikorwa by’indege.
Imibare yerekana iterambere Mu 2023, RwandAir yinjije miliyoni 464.2 — izamuka rya 80% ugereranyije na miliyoni 255 mu 2022.

Leta ikomeza gushora imari muri RwandAir, kandi ubu ayo mafaranga atanga inyungu zigaragara mu bukungu bw’igihugu.
Bugesera n’icyerekezo cy’ahazaza
Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizakira miliyoni z’abagenzi buri mwaka. Ariko ikibuga cyonyine ntikihagije — hakenewe ikompanyi y’indege ishoboye.
RwandAir igomba kwitegura kwaguka, ikaba idadiye kandi ikaba ifite imari ihagije ku bw’iryo soko. Kongera ingendo zijya Amerika ya Ruguru, Asiya, n’u Burayi bizaba ingenzi mu gukurura ba mukerarugendo, abashoramari, n’abagenzi banyura mu Rwanda.
Guhuza u Rwanda n’isi ni ngombwa Ku gihugu kidafite inzira z’amazi, guhuza n’isi binyuze mu ndege si amahitamo — ni ngombwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura cyerekana ko amafaranga menshi yinjira binyuze mu bagenzi b’indege, kandi Kwagura RwandAir si ishema gusa — ni gahunda y’ubukungu.
Indege nshya ni amahirwe mashya
Buri ndege nshya iguzwe kandi, yongera ubushobozi bw’u Rwanda mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubwikorezi kandi buri cyerekezo gishya gifungura amarembo y’ubucuruzi, uburezi, n’ubuhahirane.
Muri macye, umurimo wa RwandAir si ugutwara abagenzi gusa — ni ugutwara isezerano ry’u Rwanda ry’impinduka zikomeye.
Ubu rero aho bihagaze ubu, imibare yatangiye kwivugira; ubukungu bw’u Rwanda bukomeza gutumbagira mu kirere.
Ishoramari rya leta muri RwandAir si inkunga — ni ishoramari ry’ahazaza mu guhuza igihugu n’isi, guhatanira isoko, no gutera imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|