Rwanda ngobyi iduhetse, Yezu wazutse uramuzi?

Mu myaka 31 ishize, uyu munsi u Rwanda rwari rumaze iminsi cumi n’ine cyangwa se ibyumweru bibiri, umunsi ku wundi rucura imiborogo, abaturanyi bahindukirira abo bamaze gucira urubanza rwo gupfa, abana baririra ba se badashobora kubatabara, na ba nyina badashobora kubaramira, abiyita abanyampuhwe bahindukiranye abo basanzwe bagoboka.
Kuri uyu munsi, abaganga bafashe imiti bayihindura uburozi, abasirikare bahindukiza imbunda bazirebesha ku wari usanzwe abatezeho umutekano, abaduca icyiru cy’ibyaha birimo kwica itegeko rya gatandatu mu mategeko cumi y’Imana batubangurira amaboko.
Rwanda ni iki utabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata n’intangiriro za Nyakanga 1994 igahitana abarenga Miliyoni imwe?
By’umwihariko, mu kwezi nk’uku kwa Mata 1994 kugera ku itariki nk’iyi twijihijeho kuzuka kwa Yesu, hari abaturage bari barifashe, baravuga bati nta watinyuka kubangurira ukuboko umuturanyi we, uwo bagiranye igihango bagahana inka, uwo basangiye akabisi n’agahiye, yaterwa bagatabarana, yarwara bakamuhekera, yapfusha bakamurerera.
Abo ni abatuye I Butare bari barangajwe imbere n’umuyobozi w’inyangamugayo, Perefe Jean Baptiste Habyarimana.
Nyamara, haje abayobozi b’urukozasoni, barangajwe imbere na Perezida Sindikubwabo Theodore, biba birahindutse. Yarababwiye ati “Nimukore. Mwikwigira ba ntibindeba, abadashoboye gukora bahigame babise abandi bakore.”
Si bwo hishwe Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda wari utuye hirya aho ku Itaba, aturaniye neza buri wese, aramiza amata umuhisi n’umugenzi?
Si bwo hishwe inzirakarengane ibihumbi muri Butare, kandi gahunda zose ziyobowe n’Abasirikare bakuru ba ESO Butare?
Perefe wa Gikongoro Laurent Bukibaruta ubwo na we yumvise ijambo rya Bwana Mukuru, yahise yandika mu kidanago ubutumwa bw’ingenzi maze agaca uturongo tubiri ku ijambo “nimukore, mwikwigira ba ntibindeba” maze ku munsi ukurikiraho, ku wa 21 Mata agambana n’Abasirikare b’Abafaransa bari I Murambi ya Gikongoro barigendera, babisa interahamwe zica abatutsi barenga ibihumbi makumyabiri.
Si aha honyine kuko n’ahandi hose mu gihugu iki gihe ubwicanyi bwari burimbanyije, kandi ibyahuzaga abanyarwanda, interahamwe n’abahutu bacengewe n’urwango bari babirambitse hasi. Nta kuvuga ngo uyu naramwigishije, uyu ni umurwayi, uyu aje guhazwa, uyu ni umubikira mugenzi wanjye, uyu ni mwarimu wanjye, uyu ni umwana, aratwite, afite ubumuga...oya nta na kimwe abishi bari bagitinya.
Kuva kiriya gihe kugeza ubu, turacyajya gusenga, tugaca kuri Kiriziya n’insengero, ariko twakwibuka ibyo Padiri runaka yakoze, twakwibuka ubuhamya twumvise kuri Pasiteri, twareba Kiriziya yahinduwe urwibutso rwa Jenoside kuko yatwikiwemo Abatutsi, tukagubwa nabi.
Noneho kubona ibyo bitararetse no kwibasira abari bashatse ubuhungiro ku ‘Butaka Butagatifu’ birushaho kubabaza
Muri ibi bihe rero, tuvuga ibyatubayeho, tukanabaza Imana tuti “Mana wari uri he, kuki wabyemeye” kandi ibi koko biba bituruka ku gahinda uwarokotse Jenoside yanyuzemo, akareba imbere, akareba inyuma akabura uwumva gutaka kwe, agategereza Imana ishobora byose yabwiwe ariko bikarangira abe bamushizeho, na we akarokoka ku bwa burembe.
Kubera ko byabaye bibi ku rwego umuntu atasobanura, kubona hashobora kugira urokoka, kandi umusozi wose umuhanze amaso, igihugu cyose kimuhiga ngo kimwice, aha harimo Imana.
Hariho imiryango interahamwe zishe ntihasigara n’umuntu n’umwe, imiryango irazima burundu. Icyo ni cyo interahamwe zari zigambiriye n’ubundi, ariko hari n’aho twumvise umuryango warokotse wose. Aho si urukundo, si n’impuhwe z’interahamwe, naho numvamo Imana.
Umukecuru Mukarubuga Domitila wo mu Bugesera we aherutse kubwira abanyamakuru ati “ndashima Imana n’Inkotanyi yakoresheje bakandokora’.
Ku myaka isaga mirongo itandatu, Mukarubuga yarokokeye mu rufunzo rw’inzitane, aho yari yagerageje kwiroha mu ruzi, aho kugira ngo interahamwe zize zimuteme, ariko umwisengeneza we w’imyaka itanu amwizirikaho, uruzi rurabanga, ahebera urwaje. Yaje kurokoka none ubu afite ubuvivi.
Uyu mukecuru interahamwe zaramutemye zimusiga ari intere, ibisebe birabora...ariko yaje gutabarwa n’inkotanyi abantu baramaze kuvuga bati “ntabwo yabaho”.
Mu by’ukuri tuvuze ko abarokotse bacye ari ‘ukubera Imana’, maze umuntu akatubaza niba abatararokotse hari icyo bapfaga n’Imana, twasanga ko rwose nta na busa, kuko twigishijwe ko Imana ari umubyeyi, data wa twese. Icyakora ku birenze ibyo, mu bantu nta washobora gusubiza mu cyimbo cy’Imana ngo asobanure impamvu byageze aho igihugu cyuzura imiborogo.
Tugiye no muri Bibiriya tukumva ibyo ivuga ngo Nzi ibyo nibwira kubagirira ni byiza si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma, twavuga tuti iryo jambo ntabwo ryari iryacu mu gihe cya Jenoside.
Twebwe, icyo tugarukiraho ni ubuhamya bukomeye bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukavuga tuti “Imana yagize neza.”
Uyu munsi kandi, kubona u Rwanda rwari rumeze nabi ubu ruhinduka intangarugero mu miyoborere, mu iterambere n’ibindi, na byo ni igitangaza, ariko inkuru ikomeye izavugwa n’ibisekuruza ingoma ibihumbi, ni inkuru y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda.
Kubabarira umuntu watsembye umuryango wawe, ukamuhobera, ukongeraho no kurihira ishuri abana be, ukaba wanagera ku rwego rwo kumushyingira, si ubuhamya bushobora kuboneka henshi muri iyi si dutuye.
Kubona igihugu kibona abayobozi beza, bagasimbura abamaze imyaka irenga mirongo itatu mu mugambi wo kumara abatutsi, bagahuza abantu batatanyijwe n’urusika rw’ubwanzi bwaturutse kuri Jenoside, byatuma umuntu agira ati “U Rwanda rufite intwari, rufite Imana.”
Kuba mu myaka mirongo itatu abanyarwanda baturanye amahoro, babana amahoro, bahingana, bagakorana, bakigana, bakaragirana, ni igitangaza.
Ku ruhande rumwe, hasigaye abantu bacye gusa, bagihakana aya mateka twanyuzemo cyangwa bakayagoreka babitewe akenshi n’isoni, ipfunwe, no gutinya uwababaza uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko nabo ukuri kuzabakubitira ahareba Inzega.
Ku rundi ruhande, hari aho twareba ibyo abadukoronije batuzaniye, harimo na Yesu, ariko twareba ukuntu ari bo babaye intandaro y’amacakubiri yoretse igihugu muri Jenoside, tukavuga tuti ‘uwo Yesu ni igihuha.’
Nakurikiye inyigisho bavuga kuri Yesu, mbona zikubiyemo ubumuntu gusa gusa, ku buryo wareba ugasanga ari we wayoboye abantu benshi kugira neza, no mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Uwo wacumiswe icumu mu rubavu agapfa, akazuka ku munsi wa gatatu, mbona ko aturutira u Bubiligi, Ubufaransa, Amerika, LONI n’abandi.
Cyera bavugaga ko yirirwa ahandi agataha I Rwanda. Ubwo bari baramwimye ikibanza bigatuma atagira aho atuye atekanye (stability) mu Rwanda umu, ariko ubu aratuye rwose, nta n’ubwo akodesha, ni Emmanuel.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|