Mukarubuga yarokotse Jenoside none ubu ateruye ubuvivi

Umubyeyi Mukarubuga Domitila azandikwa mu mateka y’ababyeyi bacye Imana yahaye kurama akabona umwana w’umwuzukuruza we, nyuma yo kurokoka ku buryo butangaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari afite imyaka irenga mirongo itandatu.

Uhereye i bumoso: Twagiramariya Tasiyana umukobwa w'imfura wa mukecuru Mukarubuga,Kayitesi Joselyne umwuzukuru wa Mukarubuga, Kamikazi Liliane, umwuzukuruza wa Mukarubuga, hanyuma mukecuru Mukarubuga ateruye ubuvivi bwe, bebe Agwize Queen Dollah w'amezi ane
Uhereye i bumoso: Twagiramariya Tasiyana umukobwa w’imfura wa mukecuru Mukarubuga,Kayitesi Joselyne umwuzukuru wa Mukarubuga, Kamikazi Liliane, umwuzukuruza wa Mukarubuga, hanyuma mukecuru Mukarubuga ateruye ubuvivi bwe, bebe Agwize Queen Dollah w’amezi ane

Afite imyaka 92, yavukiye i Rutaki mu cyahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri, muri iki gihe ni mu Karere ka Gakenke.

Nyuma we n’umuryango we ndetse n’abandi batutsi benshi baje kwirukanwa muri ako gace, bazanwa gutuzwa mu Bugesera. Yibuka bagezwa ku ruzi rw’Akagera, imodoka zibavanye mu Ruhengeri zikabasiga aho, hanyuma bagashyirwa mu kintu kitwa ‘icyome’ kibambutsa uruzi kuko nta kiraro cyari kiriho, bagera hakurya y’uruzi bakahasanga izindi modoka zibakomezanya i Nyamata.

Mukarubuga, kuwa 16 Mata 2025
Mukarubuga, kuwa 16 Mata 2025

Mukarubuga yameneshejwe ava mu Ruhengeri yubatse urugo ndetse afite abana babiri, yibuka amagorwa bahuye nayo muri ibyo bihe, harimo inzara rimwe na rimwe bakajya babura ibyo baha abana babo, bahabwa ibyo kurya bagahabwa ibishyimbo bitaga ‘rubero’ bidashya n’ubwo byatekwa iminsi ibiri.

Abagabo n’abasore nabo ngo bategekwaga kujya gutema mu ishyamba rya Gako, ubundi bagahabwa amasuka n’imihoro kugira ngo batangire bahinge babone uko bibeshaho. Ubuzima baje kubumenyera bafashwa n’abaturage bari basanze aho mu Bugesera.

N’ubwo bakomeje bagahatana ngo babeho ariko, mu myaka itandukanye harimo mu 1963-1964 no mu 1973 batotezwaga n’ubutegetsi bwariho, bashinjwa kuba ari inyenzi cyangwa se ko baba bakorana nazo, maze bamwe muri bo baricwa.

Mu bo yibuka harimo umugabo wari umuturanyi warashwe arapfa, abandi bicirwa ku musozi n’abo mu miryango yabo batinya kujya kubashyingura kuko ngo baterwaga ubwoba ko kujya kubashyingura biba bigaragaza ko bakorana n’inyenzi koko.

Tariki 7 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye Mukarubuga atuye ahitwa Nyiramatuntu, mu Murenge wa Nyamata, isanga ari umubyeyi ufite abana batandatu, kuko yari yarabyaye barindwi, ariko umwe yari yarapfuye mbere gato. Muri abo bana be, hari harimo batatu bubatse ingo n’abandi batatu batarashaka.

Batangiye guhunga biruka ku misozi itandukanye yo hafi y’aho bari batuye, bamwe mu bo bari kumwe baricwa ariko baza kubona nta handi babona ubuhungira uretse mu rufunzo rwa Cyugaro, ubu ni mu Murenge wa Ntarama, ni urugendo rurerure uvuye aho Nyiramatuntu bari batuye ariko nta mahitamo bari bafite.

Mukarubuga yerekana aho yarokokeye
Mukarubuga yerekana aho yarokokeye

Mu by’ukuri, bumvaga bizeye kuhakirira, kuko ngo rwari urufunzo rurimo ibiti birebire, amazi y’isayo n’ibindi, bakibwira ko wenda abicanyi batazarubasangamo ariko nabyo biba iby’ubusa.

Muri urwo rufunzo hari hahuriyemo abatutsi bahunze baturuka mu bice bitandukanye, abicanyi batangira kuza guhigamo abantu bakabica, ubundi bagasahura ibyo bari bahunganye. Mu baguye muri urwo rufunzo harimo abana batatu ba Mukarubuga harimo babiri b’impanga bari bafite imyaka 20, n’undi wari ufite imyaka 25, abo hamwe n’abandi benshi ngo bishwe baroshywe mu ruzi runyura aho mu rufunzo.

Mukarubuga araganira n'Ubuvivi
Mukarubuga araganira n’Ubuvivi

Nyuma y’uko ibitero birushijeho kuba byinshi aho mu rufunzo kandi bigaragara ko nta bundi buhungiro bafite, Mukarubuga yafashe umwanzuro wo kwiroha muri urwo ruzi ngo arebe ko yakwipfira batamutemye.

Ubwo yirohagamo yari kumwe n’umwisengeneza we (umwana wa musaza we), wari mu kigero cy’imyaka 5, umwana abonye nyirasenge agiye kwinaga mu ruzi, aramufata aramugundira cyane amuzengurukije amaboko mu ijosi.

Bakigwa mu ruzi ngo rwabamanuye hasi, rubagarura hejuru nka kabiri cyangwa gatatu, hanyuma uwo mubyeyi yumva ko umwana atangiye kumira amazi cyane akorora, ariko abona ko uruzi rwabanze, hanyuma afata ibyatsi by’urubingo byari ku nkombe y’uruzi barongera bavamo basubira mu rufunzo bakomeza kwihisha.

Mu bo basanze muri urwo rufunzo bagarutse kwihisha, harimo umwe mu bakobwa be, wari warashatse hafi y’iwabo, ari kumwe n’abana be babiri harimo umwe wari agahinja ndetse n’abandi baturanyi benshi.

Bidatinze interahamwe zije kwica ngo zabahingutseho aho mu rufunzo batamenye ko zarwinjiyemo, zica abantu benshi zibatemye, abandi zibicisha amahiri. Uwo mukobwa we wari uryamye asa n’ubundikiriye uruhinja rwe ngo bamutemye ukuguru n’ukuboko ariko ntiyapfa ndetse aza no kurokoka n’abo bana be babiri ari bazima.

Abo bicanyi bageze kuri wa mwana w’umwisengeneza ngo bamusatse mu myenda bavuga ko wasanga ari we nyirakuru yabikije amafaranga baramuzamura nyuma bamurekurira hasi yikubita mu mashami y’ibiti byatemwe asa n’utebera munsi yabyo, bahita bamutema ku ivi, ariko ntiyapfa.

Bageze kuri Mukarubuga bamutema mu mutwe, bamukubita n’ubuhiri mu rutugu basiga bazi ko yapfuye, ariko aza kuzanzamuka.

Nyuma yo gutemwa, uwo mubyeyi avuga ko atibuka igihe bamaze muri urwo rufunzo, gusa ngo hari ubwo abafite intege basohokaga mu rufunzo bakajya i musozi we bakamureka kuko babonaga n’ubundi atazabaho, kuko icyo gisebe cyo mu mutwe cyari cyaratangiye kubora kizamo n’inyo, abamwegereye bakajya bazimukuriramo.

Bigeze ku matariki 14-15 z’ukwa gatanu 1994, nibwo inkotanyi zaje gutabara abari mu rufunzo, abashobora kugenda bakigenza, abameze nabi cyane bakabaheka, babageza i Nyamata batangira kwitabwaho, abakomeretse baravurwa.

Jenoside yarangiye uwo mubyeyi arokotse afite ibikomere, ayirokoka ari kumwe n’umugabo we nubwo yari amugaye aza gupfa nyuma mu 2013. Mu bandi bo mu muryango we barokotse Jenoside, harimo abo bakobwa be batatu bari barashatse na bamwe mu bana babo, ndetse n’abandi bo mu muryango wo hirya harimo abo abereye nyirasenge abandi akaba ababereye nyinawabo.

Uyu mubyeyi ashimira cyane inkotanyi n’umuyobozi wazo Perezida Paul Kagame ndetse n’Imana yabayoboye ikabahishurira, bakaza bagatabara abicwaga kuko bo babona byarabaye nko kongera kubazura bakava mu rupfu.

Nyuma yo kurokoka yoingeye kubakirwa inzu kuko iye yari yasenywe aba heza, yongera kugira ubuzima bwiza, ku buryo ahora yishimye kandi ashima.

Yagize ati,” Ndishima mpora nishimye, n’icyaza gishaka kumpungabanya ntabwo cyanshobora, kuko nabonye iyo umuntu ajya gukira Imana imuyobora mu nzira zose…nabwiye Imana ngo wa Mana we,nta bundi buhungiro bwanjye, mpisha, umpishire abana, abana ni wowe wababyaye ni abawe ntabwo ari abanjye, ubwo naje kwibuka ko Imana nayitumye nayo igatumika, irahisha inkotanyi zaje kudutabara, zisanga hari abana yahishe…”.

Nyuma y’imyaka 31 ishize umubyeyi Mukarubuga arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu ari mu byishimo byo kuba yarabonye ubuvivi bwe bukomoka kuri umwe muri abo bana be batatu bacitse ku icumu rya Jenoside. Kuko ubu muri rusange afite abo bana be batatu, abazukuru 12 abazukuruza 20 n’ubuvivi bumwe (umwana ufite amezi ane) bwabyawe n’umwe muri abo buzukuruza.

Cyera ngo nta warebaga ubuvivi bwa mbere atitwikiriye urutete, ngo yari guhita ahuma. Mukecuru Mukarubuga yubahirije kirazira
Cyera ngo nta warebaga ubuvivi bwa mbere atitwikiriye urutete, ngo yari guhita ahuma. Mukecuru Mukarubuga yubahirije kirazira

Tariki 11 Mata 2025, nibwo yateruye ubuvivi ku nshuro ya mbere, abanje kwipfuka mu maso, nk’uko byagendaga mu muco wa cyera w’Abanyarwanda, kuko uwajyaga guterura ubuvivi ngo babanzaga kumubohera agatete agakinga ku maso akareberamo ubuvivi, kuko ngo amurebye adapfutse ku maso byatuma ahuma amaso.

Uwo mubyeyi avuga ko kubona ubuvivi bwe byamushimishije cyane, n’ubwo Jenoside ikirangira atigeze atekereza ko yazageza aho abona ubuvivi. Gusa ngo abonye abuzukuru bakuze bagatangira gushaka ndetse bakabyara, icyizere cyatangiye kuza.Nyuma y’uko umwe mu buzukuruza be ashyingiwe, ndetse akumva atwite, ngo yatangiye kubona ubuvivi buri hafi, abyaye barabimubwira, arishima ko abonye ubuvivi.

Umwuzukuruza wabyaye ubwo buvivi ni uwitwa Kamikazi Liliane, uwo akaba ari umwana wa gatatu wa Kayitesi Joselyne, umwuzukuru mukuru muri abo buzukuru 20 b’uwo mubyeyi.

Kayitesi Joselyne ni umwana wa Twagiramariya Tasiyana umukobwa w’imfura wa mukecuru Mukarubuga.

Abo mu muryango wa Mukarubuga bavuga ko bashima Imana cyane yahaye umubyeyi wabo kurama, kuko bidasanzwe kubona ubuvivi, cyane cyane ku muntu wanyuze mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo, ndetse akabinyuramo akuze, kuko jenoside yabaye ari mu myaka 60 irenga gato.


Uko ubuvivi bwa Mukarubuga buzajya buvuga igisekuru cyabwo

Umwana w’ubuvivi wa Mukarubuga yitwa Agwize Queen Dollah, wa Muhoza Jean Pierre na Kamikazi Liliane, wa Uwamungu Jean Bosco na Kayitesi Joselyne wa Buhirike Augustin na Twagiramariya Tasiyana wa Ntahonkiriye Stanislas (Iyamurima) na Mukarubuga Domitila.

Nubwo uyu mubyeyi ageze kuri iyo myaka isaga 90, ndetse akaba yarahuye na Jenoside ikarangira yarakomeretse cyane, ariko ni umubyeyi ubona ugikomeye, uganira neza akanyuzamo agatebya, ndetse yibuka ibintu byinshi nubwo byaba byarabaye cyera, kandi akabyibuka neza.

Aracyagenda akajya muri gahunda zitandukanye yishingilirije agakoni ke, nko kujya ku rusengero kuko yijyana mu rusengero rwa ADEPR-Nyamata asengeramo.

Yivugira ko gusenga biba mu bintu akunda cyane, kuko ngo yumva binamufasha kumva amerewe neza, ati “ubu mundeba nkunda gusenga cyane”.

Ni umubyeyi ukunda kurimba, akambara neza, agasokoza umusatsi we neza nubwo uvanzemo imvi nyinshi, gusa ngo iyo agiye ahantu hari izuba ryinshi bimusaba gutega igitambaro cyangwa se ingofero, kuko izuba rirashe mu nkovu cyane bimubabaza.

Aracyabona neza n’ubwo avuga ko yatangiye kurwara amaso, ubu akaba asigaye yambara indorerwamo z’amaso.

Ntabwo atoranya ibyo kurya, amafunguro yateguwe mu rugo rw’umukobwa we basigaye babana niyo afata, kuko nta ndwara zidasanzwe afite. Aracyafite amenyo ye yose nta na rimwe riravamo,
iyo arimo aganira aseka uba ubona ari byiza rwose.

Ni umubyeyi uzirikana cyane umuco, iyo hagize umwe mu buzukuru cyangwa se muri abo bandi basigaye bo mu muryango ubyaye, arategura mu buryo ashoboye, ibimunaniye abo bakobwa be bakamufasha, ariko akajya kubahemba.

Iyo hari ibirori mu muryango bisaba ko abantu bahurira hamwe, yaba ari nko gusangira bonane n’ibindi, arabyitabira, kuko ngo anezezwa cyane no kubona umuryango uri hamwe uhuje.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ibabaje ariko inashimishije. Mwarakoze cyane kumusura nyogokuru wacu , imana ikomeze imurinde inamurindire abana . Mwarakoze cyane

Aimable yanditse ku itariki ya: 18-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka