Mu Rwanda, uwatakaje amahirwe yo gushaka ashobora guhabwa indishyi
Nta munsi w’ubusa wira mu Rwanda tutumvise aho imodoka zakozanyijeho, rimwe na rimwe zikanababazanya, zigakomeretsa, cyangwa zigatwara ubuzima bwa muntu, maze imiryango igasigara mu gahinda.
Abakomerekeye mu mpanuka, yaba iy’inyamaswa cyangwa iyo mu muhanda, hari ubwo basigara ari ibisenzegeri bagasigara ari umutwaro w’umuryango, utagira kivurira kuko uwakabatunze nta magara mazima asigaranye.
Imiryango imwe na yo ibura ababo ikajya mu kiriyo, abaturanyi bakayifata mu mugongo, igashyingura, ikarira, igakura ikiriyo, igasigarana amafoto ya nyakwigendera, inkuru ikaba irarangiye.
Itegeko ryasohotse mu cyumweru gishize, rigena indishyi ku bantu bose bafite ababo bagwiririwe n’impanuka, igihe hubahirijwe ibisabwa byose, cyane cyane ibijyanye no kubwira urwego rushinzwe gutanga indishyi amakuru ajyanye n’impanuka, kandi bigakorwa mu gihe cyagenwe.
Muri iyi nkuru, reka tubanze turebe abafite uburenganzira ku ndishyi zikomoka ku mpanuka. Muri abo, harimo umuntu ufite uburenganzira bukomoka ku wishwe n’impanuka yishingiwe; ndetse n’umuntu wakomerekejwe cyangwa uwangirijwe ibye n’impanuka yishingiwe.
Itegeko ntirigena indishyi ku bagiriye ibyago mu mpanuka yishingiwe gusa, ahubwo muri iki gika, umuntu ufite uburenganzira bukomoka ku wishwe n’impanuka itishingiwe na we ahabwa indishyi.
Uwakomerekejwe cyangwa uwangirijwe ibye n’impanuka itishingiwe akaba akiriho, na we ubwe ahabwa indishyi.
Abagiriye ibyago mu mpanuka yatewe n’inyamaswa
Itegeko rigena ko umuntu ufite uburenganzira bukomoka ku wishwe n’inyamaswa ahuriye na yo muri pariki y’Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye ari mu kazi cyangwa ahasura mu buryo bwemewe n’urwego rubifitiye ububasha ahabwa indishyi.
Uwakomerekejwe n’inyamaswa mu bihe nk’ibi ariko ntimuhitane, na we ubwe agenerwa indishyi.
Indishyi kandi izahabwa umuntu ufite uburenganzira bukomoka ku wishwe n’inyamaswa ahuriye na yo hanze ya pariki y’Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye, cyangwa se nyir’ubwite ahabwe indishyi igiye yaba yakomeretse gusa.
Nk’uko abaturiye Pariki z’igihugu babimenyereye, umuntu wangirijwe ibye n’inyamaswa, na we ahabwa indishyi.
Mu ndishyi zitangwa ku wakomerekeye mu mpanuka harimo kuvuzwa cyangwa gusubizwa ikiguzi cy’ubuvuzi, ndetse no kwishyurirwa cyangwa gusubizwa amafaranga uwakomeretse yatanze yitoza gusubira uko yari ameze mbere n’ayo kongera kwitoza umwuga we.
Ashobora kandi no kwishyurirwa cyangwa gusubizwa amafaranga yo kugura amenyo y’amakorano, insimburangingo cyangwa inyunganirangingo.
Umuntu wagize ubumuga budahoraho ahabwa amafaranga y’indishyi asimbura umusaruro wose cyangwa igice cyawo atabonye bitewe no guhagarika akazi. Iyo ndishyo ibarwa kuva ku munsi yagiriyeho impanuka kugera ku munsi yagaruriyeho ubushobozi bwo kongera gukora imirimo ye, kandi ibyo byemezwa na muganga.
Uwagize ubumuga buhoraho ahabwa izihe ndishyi?
Uwagize ubumuga buhoraho ahabwa indishyi nsimburagihombo cyangwa iz’ibyo yari kuzunguka, cyangwa se agahabwa indishyi z’impozamarira z’ububabare.
Ashobora no guhabwa indishyi z’ubusembwa ku mubiri igihe ubwo busembwa buhari.
Uwagize impanuka, ashobora no guhabwa indishyi zo gutakaza amahirwe yo guhaka, mu gihe byemejwe ko iyo mpanuka hari ibyo yangije ku buzima bwe byatuma atakaza amahirwe yo kurushinga.
N’iyo atakaje amahirwe y’akazi, na bwo ahabwa indishyi zo kuyatakaza.
Ku bijyanye n’indishyi zihabwa umuntu ufite uburenganzira ku wishwe n’impanuka, naho harimo amako uburyo bwinshi. Ahabwa indishyi z’amafaranga yishyuwe mu muhango wo gushyingura, indishyi nsimburagihombo cyangwa iz’ibyo umuntu wishwe n’impanuka yari kuzunguka ndetse n’indishyi z’impozamarira.
Kugira ngo indishyi itangwe, uyisaba agomba kuba yamenyesheje umwishingizi cyangwa se urwego rushinzwe gutanga indishyi ku mpanuka zidafite ubwishingizi mu gihe cyagenwe. Icyo gihe kiri hagti y’iminsi irindwi n’imyaka ibiri, bitewe n’icyateye iyo mpanuka, nk’uko bigaragara muri iri tegeko, ingingo ya cumi.
Indishyi zikomoka ku mpanuka zishyurwa hagendewe ku byangijwe n’impanuka no ku musaruro w’uwangirijwe n’impanuka, ariko iyo uwo musaruro nyakuri udashobora kugaragazwa, indishyi ibarwa ni Rwf 3000 ku munsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|