Maître Gims na Solidarité Congo ye bashenguwe n’uko babujijwe gukora icyaha

Ku muntu utamenyereye ururimi rw’Igifaransa cyane, namubwira ko Solidarité Congo mu rurimi rukoreshwa n’umuhanzi Maitre Gims bisobanuye “kwishyira hamwe kw’impuzamugambi Z’Abanyekongo mu gikorwa cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ku munsi Isi yose yunamiye izi nzirakarengane zatsembwe zizira uko zavutse mu Rwanda mu myaka 31 ishize.”

N’ubwo ari igikorwa cy’izo mpuzamugambi gusa, mu Bakongomani b’umutima (kandi ndumva bahari kuko igihugu cyose ntigishobora kubura inyangamugayo), nta n’umwe wahagurutse ngo akirwanye, ariko ibyo wenda byaba inkuru y’ikindi gihe.

Ibyo tuvuga uyu munsi ni igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Maitre Gims w’umunyakongo maze akacyita Solidarite Congo, ngo kigamije gukusanya amafaranga yo gufasha abana bafite ibibazo by’ingaruka z’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Mbere y’uko umenya itariki Maitre Gims yari yashyizeho iyi gahunda, wakumva rwose ko iki ari igitecyerezo cyiza, kandi kigamije kurengera ikiremwamuntu. Ndetse yewe, iki gitaramo umuhanzi yakirebeye mu ndorerwamo ikomeye, ati amafaranga ni inkunga tuzahereza UNICEF, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, kugira ngo ribe ari ryo rigeza ubwo bufasha ku bana, biciye mu mucyo.

Uti byari kuzaba ryari se?

Iki gikorwa yari yakigeneye tariki 7 Mata 2025. Iya karindwi Mata, ni itariki ngarukamwaka ku Isi yose, umuryango w’Abibumbye wahariye kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo tuba dutangiye icyumweru cy’icyunamo.

Aha, ni ho umuhungu wa Congo, umuturanyi wa bugufi w’u Rwanda yari yashyize iki gitaramo, maze abantu babyumvise barumirwa, babura uko bifata, kuko ubundi umuturanyi wa bugufi, iyo wagize ibyago ni we utabara mbere, wagira ibirori akakugeraho mbere. Mvuze umuturanyi, na mbere y’uko mvuga inshuti. Hari ababishyira mu mvugo ityaye bakagira bati ‘umuturanyi ni inshuti y’agahato.’

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bacyibaza ibibaye, n’aho ayo mahano azavugwa biramutse bibaye mu gihugu cy’u Bufaransa kizi neza Jenoside yakorewe Abatutsi, UNICEF yafashe iya mbere ivuga ku mugaragaro iti muzabage mwifashe, nako iti “twitandukanyije n’iki gitaramo, ndetse inkunga izakusanywa muri icyo gitaramo ntayo tuzakira, nta n’uzaduhagararira.”

Icyo gihe kandi, Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, na we yateguye itangazo, riburira umuhanzi ko icyo gitaramo kidashobora kubera mu mujyi ayobora, kuri iyo tariki yo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yababwiye ko bagomba gushaka indi tariki, ngo naho ubundi, inzego z’umutekano zizaburizamo iki gitaramo byanze bikunze.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris Laurent Nunez, na we yahise yunga mu rya Hidalgo ati yego rwose ntituzatuma icyo gitaramo kiba kuri iyo tariki.

Icyakora, mbere gato, abateguye iki gitaramo, bari bakomeje kumva impungenge Abanyarwanda ndetse n’abayobozi b’u Bufaransa bafite, barakomeza, barahatiriza, bati "igitaramo kigomba kuba".

Bavugana n’ikinyamakuru RFI, aba bateguye igitaramo bitwaje ko ngo ari ho abahanzi bazashobora kuboneka, ndetse ngo ni naho inzu mberabyombi ’Accor Arena de Paris’, aho cyagombaga kubera yashoboraga kuboneka.

Ku wa 27, nyuma yo kumva ko umujyi wa Paris na wo wamaramaje kuburizamo iki gitaramo cy’isoni, abagiteguye bagize bati “tubabajwe cyane no guhindura itariki y’iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025.’

Bagize bati “ntabwo ibi biduturutseho, ahubwo twabitegetswe n’abayobozi, n’ubwo twari twarashyizemo imbaraga zose zishoboka. Rwose si amahitamo y’abakunzi bacu, si n’amahitamo y’abantu bari biteguye kucyitabira.”

Aha kandi, yavuze ko “iki gitaramo rwose nticyari kigamije kugira uwo gikomeretsa uwo ari we wese mu kwibuka.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya na we, ku wa 26 Werurwe, yagaragaje ko Leta iri ku ruhande rw’impuzamugambi ziteguraga iki gitaramo, aho yabwiye itangazamakuru ati “kubangamira kiriya gitaramo ntibikwiye kwihanganirwa.’

Ikigaragara, mu myaka 31 ishize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka abahakana bakanapfobya Jenoside bategura ibikorwa bikomeye bizahurirana n’amatariki yo Kwibuka, cyane cyane mu gutangira icyumweru cy’icyunamo.

Mu gutegura iki gitaramo, Gims na bagenzi be bumvaga ko babonye ihuriro ryo gukwirakwiza ya magambo y’urwango. Ipfobya riri mu gitaramo nk’iki ni nk’irigira riti “ibyabaye muri iki gihugu ntibikomeye nta n’icyo bivuze, ibyabaye hano ni byo bikomeye, nimube ari byo mwitaho, biriya mubireke.”

Rigamije kuvuga riti ‘nimuturebe, bariya mubihorere. Ese ubundi mubarebera iki?”

Mu minsi ishize, u Rwanda rwasabye abantu bafata umunsi wa 7 Mata, bagashinyagurira u Rwanda ko bakwihangana, bakarurekera uyu munsi umwe rukumbi, ntibazane amagambo n’ibikorwa by’agashinyaguro, wenda uwo munsi warangira, bagakora uko bashaka, bagatukana, bagakora n’ibindi bamenyereye byo kugirira nabi u Rwanda no kururenganya.

Kuri Maitre Gims na bagenzi be, na we kwihangana byaranze burundu none bababaye cyane ko babujijwe gukora icyaha giteye isoni ku itariki ya 7 Mata 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo murwego rwo kubahana nokubumvisha uburemere bwabyo no kuyindi date ntibazabemerere kugikora

latipha yanditse ku itariki ya: 16-04-2025  →  Musubize

Ibi ni ipfobya
Ni ihakana rya Genoside Yakorewe
Abatutsi.

Rukara Rwa Bishingwe yanditse ku itariki ya: 28-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka