Madame Nadine Kasinge, abantu icyenda bagize umuryango wavuze ko u Rwanda rwishe baragutashya
Werurwe 2025 yabaye ukwezi kw’isoni n’ikimwaro kuri bamwe, ndetse n’intsinzi itazibagirana ku bandi. Yari ikimwaro ku ngabo za Leta ya Congo n’abanywanyi bayo barimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’i Burayi, Wazalendo ndetse na FDLR kuko ari ho batakaje ibirindiro bikomeye, bakirukanwa mu mujyi wa Goma Kibuno mpa amaguru.
Yari n’intsinzi kuri M23, umutwe urwanya akarengane n’itotezwa ry’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo bicwa umusubizo, ari na yo yamenesheje abari bahururanye ibitwaro batabaye Leta ya Congo.
Ku bagize ikimwaro, harimo aba hafi n’abari kure, bose bahujwe no gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo gukomereza aho Interahamwe zagereje muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Aba barimo Nadine Kasinge, umugore ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho yahungiye i Burayi, akaba aniyita impirimbanyi ya Politiki. Mu gihe Congo n’inshuti zayo batsindwaga i Goma, uyu mugore yazamuye ijwi atera hejuru kuri Twitter avuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije na M23 zashimuse umuryango w’umugore utuye i Goma n’abana be barindwi, bakaba babajyanye ahantu hatazwi, bityo ngo "inshuti n’abavandimwe bakaba bari bahangayitse kuko babonaga ko bagiye kwicwa."-
Kasinge yatanze amakuru avuga ko uyu muryango ari uwasizwe na Col Ruhinda, umu FDLR wari umaze iminsi aguye mu bitero, abana be basigarana n’umupfakazi we Mukamana Claudine. Uyu Kasinge akomerezaho n’ibindi binyoma byinshi yashinjaga u Rwanda na RDF itarebwa n’intambara ya Congo.
Madame Kasinge, abo wabitse ko bapfuye barashima Imana mu gihugu cyababyaye
Nyuma y’amezi arindwi "inkuru y’akababaro" ya Kasinge ibaye, ivuga ko umuryango wishwe n’u Rwanda, umubyeyi w’aba bana ashoboye gusubiza abashinja u Rwanda ibinyoma. Yahereye ku mateka y’ubuhunzi bwe, n’uburyo yashakanye n’umu FDLR.
Ku myaka icumi, Mukamana w’i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yahunganye n’umubyeyi wa se wo muri Batisimu, ariko baza kuburana bageze i Goma, ubwo ni mu 1994.
Yaje guhura na mukuru we bakomezanya urugendo rugana inkambi i Goma, ariko na we baza kuburana, umwana ahinduka imfubyi yirera.
Aha rero, ku myaka cumi n’itandatu yaje guhura n’itangazo rikangurira abakiri bato kujya mu mutwe wa FDLR, cyane cyane abakobwa, "kugira ngo bizaborohere kurwana, no gutaha mu Rwanda."
Mukamana agira ati "icyo gitekekerezo cy’abantu batubwira ko bagiye kuducyura twumvaga ari cyiza, kuko muri Congo twari mu buzima bubi cyane."
Ku myaka ye 16, Mukamana yakurikiye aba bitwaje intwaro, ahahurira n’abandi bakobwa benshi maze bahabwa imyitozo, icyakora ntibahabwa imbunda, ahubwo bahabwa imirimo yo "kwita ku barwayi", cyangwa se n’inkomere, mbese bakora nk’aba sociale.
Ku myaka 19, Mukamana yaje gushakana n’umwe muri aba bitwaje intwaro, izina rye Ruvugamakore Protegene bitaga Zoro, ariko cyane cyane akaba yari azwi ku izina rya Ruhinda.
Bashakana mu 2000, Ruhinda yari Liyetena, akaba yari ayoboye ikompanyi, maze barabana babyarana abana bageza ku mbyaro icyenda.
Hagati aho, gushaka umugore muri FDLR ngo ni igitutsi. Mukamana avuga ko “iyo umukobwa ashatse bahita bamusiba mu barwanyi babo kuko aba ateshutse ku gihango cyabo cyo kudashaka no kwihebera intambara yo kuzafata u Rwanda.”
Ni yo mpamvu ngo na Ruhinda ubwe ngo yakubiswe inkoni Magana atatu, nk’uko igihano cyo gutatira igihango kibigena, icyakora we yagumye mu barwanyi, ndetse akomeza kuzamurwa mu ntera, aza kugera kuri Colonel.
Agira ati “buriya bariya basaza bose mwumva bo muri FDLR nta bagore bagira. Rumuli nta mugore agira, Gakwerere wafashwe agacyurwa mu Rwanda nta mugore yagiraga, n’abandi ni nk’uko.”
Aha yanongeyeho ati “Komanda Omega na we nta mugore washoboraga kwegera aho ari. Yabaga akikijwe n’abanyamasengesho, nibo basa nk’aho bamutegeka, bakanamubwira icyo agomba gukora.”
Nk’uko Mukamana abivuga, ngo muri FDLR bagira abo bita “Abahubili, cyangwa se Abahanuzi, ngo bakaba ari bo babwira abakomando ibizaba mu gihe kizaza.
Ku bijyanye n’abashaka abagore, abo bahanuzi ngo bababwira ko “abana babo batazagera mu Rwanda.”
Icyakora ngo Mukamana na Ruhinda bakomeje kubyara, bakagira bati “ Reka twibyarire nibapfa bazapfe.”
Ruhinda rero yaje kugwa mu ntambara mu 2024, ariko umugore n’abana be icyenda barasigara, ndetse umwe aza gushaka umugabo w’Umukongomani, nuko Mukamana asigara arera, ahahira abana umunani wenyine.
FDLR yashatse kunyica
Uko urugamba rwa M23 ihanganye na FARDC ifatanyije na FDLR rwakomezaga gukara, ni ko ibintu byakomezaga kuba bibi, nuko bigera n’aho umujyi wa Goma ufatwa.
FDLR yari isigaranye amahitamo abiri; kurambika intwaro hasi, cyangwa kurorongotana bagahungana na FARDC kuko n’ubundi babaye umwe, ariko Mukamana we nta mahitamo yari afite.
Agira ati “ku bwanjye, bari baratangiye kunshinja ngo ngendana na M23, ngo ndetse nsigaye mbatekera, ku buryo na nimero z’abagore babo bazihinduye kugira ngo ntazajya mbahamagara. Iyo batangiye kugushinja ibyo byose, baba bashigaje kukwica.”
Aha rero niho yigiriye inama aravuga ati “ndahungira kuri M23, nibantegeka kuguma I Goma, nzabikora, ariko nibangirira neza, bazancyura iwacu.”
Akiri muri ibyo bitekerezo koko, M23 yaje iwe, maze kuko yari izi ko ari umugore w’umu FDLR mukuru, Ibanza kureba ko adafite intwaro, basanga nta zihari, hanyuma bamucyura mu Rwanda n’abana be umunani, hasigara uwashatse i Goma.
Agira ati “twageze mu Rwanda turishima, turiruhutsa, abana banjye na bo bishimira ko bagiye kubona iwacu aho mvuka. Twamaze I Rubavu ukwezi kumwe, abantu ntibamenya aho ndi, ariko nari meze neza cyane n’umuryango wanjye.”
Ubu Mukamana yajyanywe mu kigo cya Mutobo, aho ingabo zavuye ku rugerero, harimo n’abavuye mu mashyamba ya Congo batorezwa kwihangira imirimo, gukunda igihugu, maze bakabona gusubizwa mu miryango yabo bahawe umusingi w’iterambere.
Naho abasigaye inyuma, nta yindi nkuru Mukamana abafitiye uretse kubabwira ati “iby’abahanuzi ba FDLR bababwira ni ibinyoma. Turi mu gihugu cyiza cyane, kandi gifite imbaraga. Imyaka 30 abahanuzi bababwira ko muzafata u Rwanda, ntabyo mwakwishoborera, ahubwo mutahe ku neza. Niba mushaka gukora igisirikare, muzaze mujye muri RDF ni cyo gisirikare kiyubashye, ureke ibyo byanyu.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|