Ingorane z’abarwayi bamaze imyaka mu bitaro

N’ubwo nta wifuza kurwara cyangwa se ngo abyifurize uwe, ariko n’ibintu na none bidashobora gukumirwa, kuko uburwayi bushobora gufata uwo bushatse, igihe bushakiye, n’ubwo yaba yaragerageje kwirinda.

Umurwayi uryamye mu bitaro nta handi aba akura, uretse gufata ku byo yakoreye cyangwa akarwanwaho n’abo mu muryango we. Icyakora, uko agenda atinda, na bo bagera igihe bakarambirwa, maze urwaye agasigara wenyine n’umurwaza umwe wa hafi mu muryango akenshi na we uba udafite amikoro yatuma abyishoboza nta yandi maboko.

Fatuma Uwimana wo mu Karere ka Nyanza, ni umubyeyi urwaririje umuhungu we w’imyaka 29 mu bitaro bya CHUK igihe kirenga umwaka, kubera impanuka yakoreye mu Karere ka Gicumbi, ubwo yari avuye mu gihugu cya Uganda, akagira ikibazo cy’umugondo cyatumye kugeza n’uyu munsi atarahaguruka aho aryamye.

Ibi byamuviriyemo kurwara ibisebe bitewe no kuryama cyane.

Avuga ko nyuma yo guhamagarwa abwirwa ko umwana we yakoze impanuka, yahise ajya kumurwaza kugeza n’uyu munsi, ku buryo byagize ingaruka no ku bo yasize murugo.

Ati “Nkigera hano inshuti zaransuraga, n’abavandimwe b’i Nyanza barazaga bakansura rwose n’ingemu bakayimpa, ariko ubu bararambiwe. Uretse kwizera, naho ubundi narahungabanye, none se umwaka wose ntaba murugo, ubu simpaheruka, sinahazi, kuko ni jye umukurikirana, kubera ko nta n’undi muntu ngira unsimbura. Nk’ubu hari umwana navanye mu ishuri kugira ngo aze amumfashe.”

Uyu mubyeyi avuga ko kubera igihe amaze mu bitaro, hari ibyo asigaye asabwa kwa muganga ntashobore kubibona bitewe n’ubushobozi bwamubanye buke.

Ati “ Naje nzi ko nta n’ukwezi nzamara, none dore maze iki gihe cyose, ugeraho ubukene bukagufata ukabura ukuntu ubigenza, ukareba hirya no hino ukiringira Imana yonyine, kuko imiryango iba itakikureba.”

Avuga ko kuva yagera kwa muganga, ubu amaze kujyamo ibitaro umwenda wa Miliyoni eshatu.

Christine Murebwayire wo mu Karere ka Rwamagana we agiye kumara imyaka itatu arwarije umuhungu we w’imyaka 26 mu bitaro bya CHUK, kuko yahageze mu 2022.

Avuga ko yahagejejwe yumva ari ibintu byoroshye, abwirwa ko umwana agiye kubagwa agakurwaho uruhu kuko rwangiritse, kugeza n’uyu munsi akaba atarakira.

Kimwe mu byo Murebwayire avuga ko bikimugora, ni imiti imiti n’amafunguro umurwayi yandikiwe, kuko ubu ngo amaze kubitangaho arenga miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ikintu kigoranye ni ukuba wahita ubona imiti bakwatse ako kanya, ikindi imirire baba bamwandikiye, nkubu banyandikiye amata, kugira ngo banamubage niyo yamfashije, igikombe cyayo kigura 41,300 frw, bantegeka na Sosoma igura 10,000 frw, amagi atandatu ku munsi, inyama ebyiri ku munsi, n’imbuto. Nk’ibyo kugira ngo umuntu abibone ntabwo byoroshye. Iyo umuntu akihagera wenda birashoboka, ariko iyo umaze igihe nk’icyo mazemo ni ugutungwa n’Imana yonyine.”

*retse aba barwayi batarageza mu myaka itanu, hari n’abarengeje imyaka icumi kwa muganga.

Dushimimana Charlotte, umubyeyi w’imyaka 28 umaze imyaka 11 aryamye mu bitaro bya Kabgayi, nyuma y’impanuka yagize ikamutera uburwayi bw’umugongo kugeza na n’ubu bwabaye agatereranzamba.

Dushimimana ukomoka ahitwa i Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi, yarwajwe n’abe ariko bose bagera aho barananirwa, kugeza ubwo akodesheje umurwaza, akamuhemba buri kwezi uko yashobojwe.

Amakuru meza ni uko Dushimimana aherutse kubona abaganga b’abagiraneza bamukoreye ibizamini, byerekana ko hari imiti yafata ishobora kumukiza ‘paralysé’ yagize, ibyatuma ava mu kagare, nubwo ikibazo cy’ubushobozi buke gikomeje kumubera ibamba.

Ati “Imiti igura agera ku bihumbi 700 Frw. Nabwiwe ko byankiza paralysé, noneho wenda nkasigara ndeba abavuzi bagorora imitsi. Icyakora cya kibazo cy’ubushobozi gikomeza kungonga.”

Aba n’abandi benshi bahuje ibibazo, usanga baba basigaye bitabwaho n’imiryango y’abagiraneza n’abantu ku giti cyabo, bakora ibikorwa bitandukanye byo gusura no gufasha abarwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka