Ba buhinja n’inshuke 27% baracyari mu mutuku: Uko ikibazo giteye
Raporo irebana n’imibare ijyanye n’ubuzima mu Rwanda, Demographic and Health Survey ya karindwi, iherutse kugaragaza neza urugendo u Rwanda rufite mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana,
Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwamanuye imibare y’abana bagwingiye iva kuri 33%, igera kuri 27%, bivuze igabanuka rya 6%.
Ababirebesha amaso batagiye imwina, babona ko igihugu kiri gukora neza, nyamara iyi mibare ibitse amakuru menshi ku muntu wafata umwanya akareba ibihari, ibidahari, ibikorwa n’ibidakorwa kugira ngo aba bana basigaye mu mutuku bazanzamuke, igihugu kigire zeru ku ijana mu igwingira.
Tumanutse neza mu mibare ya 27% dufite muri raporo iheruka, mu Rwanda mu bana bane, abarenze umwe baba bafite ikibazo cyo kubura ibyo kurya mu gihe kirekire, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku mikurire yabo, ku bwenge, ndetse no ku musaruro bategerejweho ahazaza.
Mu by’ukuri, igabanuka rya 6% rigaragaza intambwe, ndetse bikerekana ko imirimo ikorwa muri gahunda y’igihugu y’imirire, ubuzima no kwita ku mibereho myiza y’abaturage biri kugira umusaruro mwiza.
Iyo mirimo ni nk’ibijyanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi 23, aho guha umwana imfashabere biba ari ikintu umubyeyi agomba kwitwararika.
Harimo no konsa abana bihagije mu mezi ya mbere y’amavuko biha umwana imbaraga n’imikurire myiza.
Icyakora, umuvuduko w’iri gabanuka uracyaciriritse, ku buryo igwingira rikomeje kuba ikibazo gikomeye.
No ku rwego mpuzamahanga, ijanisha ry’igwingira rya 27% riracyari umubare munini, dore ko ku rwego rw’isi, igwingira ryari kuri 23.2% umwaka ushize wa 2024.
Mu Rwanda rero, icyo bisobanuye nuko hakiriho imirire mibi yashinze imizi mu bana, cyane cyane mu miryango ikennye.
Kuki imibare ikiri hejuru?
Nubwo gahunda za Leta z’uruhurirane zitaye ku kuzahura imirire y’abana, haracyari ikibazo cy’indyo yuzuye mu gihe cy’igaburo ry’imfashabere, hagati y’amezi 6 na 23 y’umwana.
Hari n’ikibazo cy’umutekano mucye w’ibiribwa mu ngo nyinshi, bityo kuko ibyo kurya biba bidahagije mu bwinshi, ugasanga no mu mumaro, cyangwa mu ntungamubiri nta kirimo.
Aha kandi hazamo n’ikibazo cy’indwara za hato na hato zituruka ku kunywa amazi mabi, isuku n’isukura, bigatuma umubiri utakira intungamubiri ngo uzibyaze umusaruro.
Ikibazo kindi kitakwirengagizwa ni ubusumbane mu bukungu, birimo ubumenyi bujyanye no kurera, n’ubuzima bwo mu cyaro byongera ibyago byo kugira igwingira ku bana.
Uwashaka yarebera ikibazo mu minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi(uhereye ku isamwa). Uburyo umubyeyi utwite yitabwaho, uburyo yita ku mwana uvutse mu mezi ya mbere, nibyo biha umwana umusingi w’ubuzima bwe bwose.
Abameze nabi kurusha abandi
Muri raporo iherukaka, biragaragara ko hari uturere igwingira ryabaye umuco, kandi rikaba riri ku rwego rwo hejuru. Utwo ni nka Gicumbi, Burera na Gakenke mu Majyaruguru.
Ahanini, iri gwingira riterwa n’ikibazo cy’ubutaka buto kandi bukenewe na byinshi, ubucucike bw’abaturage buhanitse n’ubukene, ariko hakaba no kuba hataboneka ibiribwa by’amoko anyuranye.
Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu mu Burengerazuba, ni two turere tumeze nabi kurusha utundi, duhora hejuru mu mutuku, ariko na byo bifite impamvu.
Imwe mu mirenge ya turiya turere, ifite ubuhaname bukabije, aho abaturage bagorwa no kuba bagera ku isoko, utaretse ariko n’ubukene. Iki ngiki ariko, kiyongeraho n’ikibazo cy’isuku nke muri biriya bice, nayo ikaba ishobora gutera indwara zizitira intungamubiri umwana yakagombye kwakira.
Uturere twa Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru mu Majyepfo, natwo dukomeza kugaragaramo igwingira, ariko ntiturusha mu Burengerazuba.
Abari mu rugendo rugana aheza
N’ubwo hari uturere tumeze nabi, hari n’utundi twerekana icyizere; nk’uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali ari two Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, ni two difite imibare micye y’igwingira.
Impavu nuko muri Kigali bafite ibikorwa remezo by’ingenzi by’isuku n’isukura bituma indwara ziterwa n’umwanda zitibasira abana, kuko abafite icyo kibazo, intungamubiri ntizikora umurimo wazo.
Aha kandi hiyongeraho kuba bafite ubuuzi hafi yabo, ndetse n’imibereho muri ursange ikaba ihagaze neza, ku buryo muri rusange ababyeyi bashobora guhahira abana ibibatunga by’amoko anyuranye.
Mu Burasirazuba, Ngoma, Rwamagana, Kayonza na Kirehe na zo zikomeza kwerekana iterambere mu guhangana n’igwingira, kubera ko abaturage bashobora guhaha, hakaba na gahunda ndende zijyanye n’ubuhinzi ndetse n’imirire myiza.
Kamonyi, Muhanga, Huye zo mu Majyepfo nazo, ziragenda zigerageza kwehera impuzandengo y’igihugu, ndetse hakaba n’aho usanga bajya munsi yayo.
Muri rusange, ahantu bigikomeje kuyoberana ni mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rusizi, Karongi zose zo mu Burengerazuba, na Musanze yo mu Majyaruguru, aho ubona impinduka zigenda buguruntege.
Gahoro gahoro, igwingira ry’abana mu Rwanda riragenda riba umuzigo w’uturere tumwe na tumwe, aho kuba ikibazo cyibasiye igihugu cyose. Intambwe izagerwaho mu gihe kizaza izashingira ku buryo uturere dufite umutwaro munini w’igwingira—by’umwihariko two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba—tuzashyigikirwa.
Hakenewe ingambaa zireba uturere n’imirenge by’umwihariko. Izo ngamba zigomba guhuriza hamwe imirire, umutekano w’ibiribwa, amazi meza n’isuku (WASH), ndetse no kugabanya ubukene, kugira ngo hakumirwe icyuho cy’ubusumbane gikomeje kugaragara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|