Abaganga ntibemeranya n’inkiko ku gukuramo inda

Bamwe mu baganga binubira uburyo inkiko zifata imyanzuro yo gukuramo inda ku bushake hadakurikije imiterere n’igihe cyemewe cyo kuba inda yakurwamo kwa muganga.

Amasezerano ya Maputo yashyizweho umukono n’ibihugu bya Afrika n’u Rwanda rurimo, mu wa 2004 mu ngingo yayo ya 14 asobanura ko umuntu wemerewe gukuramo inda ari uwasamye yafashwe ku ngufu, uwatewe inda n’uwo bafitanye isano, n’ uwashyingiwe ku ngufu.

Tom Mulisa asanga mu itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda ryakubahirizwa nk'uko bikorwa ahandi bitabangamiye abaganga
Tom Mulisa asanga mu itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda ryakubahirizwa nk’uko bikorwa ahandi bitabangamiye abaganga

Bene aba bemerewe kwifashisha abaganga bemewe n’amategeko bagakuramo izo nda nk’uko bigenwa n’amategeko kuko hari n’izindi ngingo zirengera urusoro (umwana utarageza ku mezi atanu mu nda).

Mu Rwanda abaganga bavuga ko inda ishobora gukurwamo n’abaganga ntigire ikibazo kuri nyirayo no ku rusoro, ari itarengeje ibyumweru 22 kuko iyo birenze umwana aba yatangiye gukura, kumukuramo bikaba bifatwa nko kumwica.

Ikibazo kiri hagati y’abaganga n’ubucamanza ariko ni uko umugore yemererwa gukuramo inda ari uko byemejwe n’inkiko, yabanje kuburana ibikubiye muri iriya ngingo ya 14 ya Maputo, ingaruka zikaba gutinda guhabwa imyanzuro bityo rwa rusoro rwagombaga gukurwamo rugatangira kuba umwana udakorwaho mu nda ya nyina.

Abaganga ntibarwanya guca inzira y’amategeko kuko nibwo buryo bubarinda kuba abafatanyacyaha mu kwica, ariko bagaragaza ko iyo imyanzuro y’urukiko itanzwe igihe cyarenze, biteza ikibazo hagati yabo n’uwo bagomba gufasha.

Inkiko zishinjwa gutanga imyanzuro yo gukuramo inda zarengeje igihe
Inkiko zishinjwa gutanga imyanzuro yo gukuramo inda zarengeje igihe

Biragaragara ko guca mu nkiko bikerereza ushaka gufashwa gukuramo inda
Urugero rutangwa rubangamiye abaganga n’abasaba serivisi zo gukurirwamo inda ku bushake ni urwo mu Karere ka Muhanga aho umwana wafashwe ku ngufu ngo yagiye kwa muganga asaba ko bamufasha kuyikuramo, abaganga bakamutuma ibyangombwa by’urukiko, umwana agasiragira akabibona inda ibura ukwezi kumwe ngo ivuke.

Urukiko rwisumbuye rw’i Muhanga ngo rwasohoye imyanzuro yemerera uwo mwana gukuramo inda kuko yafashwe ku ngufu imaze kugira amezi umunani kandi yaratangiye gusaba ko yayikurirwmo igifite amezi abiri, maze nyuma y’amezi atandatu mu mwanzuro warwo rugira ruti, “Dutegetse ko abaganga bakuramo iyo nda kuko umwana yafashwe ku ngufu”, ibyo abaganga basanga bidashoboka kuko inda y’amezi umunani kuyikuramo aba ari ukwica kandi haba hirengagijwe amategeko arinda urusoro n’ubwo nta n’uburyo runaka buteganyijwe ku byakoreshwa ngo iyo nda ikurwamo.

Nyuma y’uko iyo myanzuro yategekaga abaganga ngo bakuremo inda y’uwo mwana tutashatse kuvuga amazina ye, ubu umubyeyi w’umwana yareze abaganga kuko banze gukurikiza imyanzuro y’urukiko.

Abaganga barifuza ko ari bo bagira uruhare runini mu kwemeza inda ikurwamo kurusha abacamanza

Rutaganira Ildephonse ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ku bitaro bya Kibagabaga, agira ati, “None se uwo mwana nitumukuramo tuzamuniga, tuzamushyira he ko aba ari umwana wuzuye, ibyemezo by’inkiko byagakwiye gufatwa kare igihe kitararenga kuko ntabwo byemewe gukuramo inda y’amezi umunani ku muganga, none se urumva itegeko ritatugonga kandi abacamanza babireba”?

Rutaganira avuga ko kuba urukiko rwrafashe umwanzuro wo gukuramo inda irengeje igihe giteganywa bigaragaza ko hari ingingo zidasobanutse
Rutaganira avuga ko kuba urukiko rwrafashe umwanzuro wo gukuramo inda irengeje igihe giteganywa bigaragaza ko hari ingingo zidasobanutse

Rutaganira avuga ko hari ibidasobanutse ku ikurwamo ry’inda n’impamvu ikurwamo kuko ngo inda zose zidakurwamo n’iyo urukiko rwaba rwabitegetse, muganga we ashobora kutabikora.

Abaganga bavuga ko itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ritagaragaza neza
icyo abaganga bakurikiza kuko usanga inkiko zanzura ko inda ishobora gukurwamo, ariko batagaragaza uko iyo nda yaba ingana.

Abaganga bavuga ko inda ikurwamo mbere y’ibyumweru 22, bivuze ko inda y’uwo mwana yari imaze kurenza igihe, bakifuza ko abaganga ari bo bajya bafata umwanzuro wo gukuramo inda cyangwa kuyireka imyanzuro ikamenyeshwa abacamanza, cyangwa nk’uko Polisi yorohereza ku gukurikirana abafashwe ku ngufu, n’abacamanza bakaba bajya borohereza abashaka ubufasha bwo gukuramo inda.

Kagaga Jeannette akora mu bitaro bya Gisirikare, akaba ahagarariye ababyaza, avuga ko iyo haje umuntu asaba ubufasha asobanurirwa ko agomba kubanza guca mu nkiko, bigatuma iyo agiye ahita ajya kwishakira uko ayikuramo byamumenera nabi akagaruka kwa muganga.

Kagaga avuga ko kujya mu nkiko bigora abifuza gukuramo inda ku bushake akifuza ko kugira ngo habeho imikorere n’imikoranire inoze hagati y’abashaka ubufasha, abaganga n’ubucamanza bakwegerana vuba bakaganira uburyo bwo gufasha umuntu babona wemerewe kuba yakurirwamo inda.

Kagaga avuga ko abakobwa n’abagore benshi bapfa bagerageza kwikuriramo inda kuko nta tegeko ririnda umuganga wafashije gukuramo inda iyo nta byemezo by’urukiko, “Iyo umugore aje akugana, ugatangira kumusobanurira iby’inkiko aragenda ntagaruke, kera kabaye ukazabona aje yenda gupfa yagerageje kuyikuriramo ukamufasha, njyewe mbona abaganga n’abacamanza bakwiye kwicara bakigira hamwe uko umurwayi yajya afashwa”.

Kagaga asaba inkiko ko zakwemera ko abaganga ari bo bagira uruhare runini mu ikurwmo ry'inda
Kagaga asaba inkiko ko zakwemera ko abaganga ari bo bagira uruhare runini mu ikurwmo ry’inda

mu miryango itegamiye kuri Leta isanga itegeko ryari rikwiye kugororwa
Umuryango wita ku iterambere n’uburenganzira bwa muntu mu Karere k’ibiyaga bigari GLIHD ugaragaza ko impungenge z’abaganga zifite ishingiro kuko amategeko mpanabyaha y’u Rwanda agonga ingingo ya 14 ya Maputo kuko ibyo iteganya bibangamiwe n’uko mu Rwanda bikorwa kuko usaba ubufasha agomba kubanza guca mu nkiko.

Mulisa uyobora uyu muryango akaba n’inzobere mu by’amategeko asanga no mu Rwanda hagakwiye koroshywa uburyo itegeko rihari ritanga uburyo ritagira imbogamizi zo kurishyira mu bikorwa.

Mulisa avuga ko bari gukora ubuvugizi n’amahugurwa kugirango hagire ibihinduka agira ati, “ Tumaze gusangira amakuru na Minisiteri y’ubutabera, ndetse turimo kuganira uburyo twatanga ibitekerezo mu ivugururwa ry’itegeko rihana kugirango gukuramo inda mu Rwanda bikorwe nk’uko mu bindi bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Maputo bikorwa.

Mulisa atanga urugero rwo muri Ethiopia aho ushaka gukuramo inda afashwa cyane n’abaganga bikorohera ubyemerewe, kuko atabanza guca mu nzira zimukereza, ahubwo ahita ahabwa ubufasha bikorohera abaganga, n’abasaba ubufasha.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ARIKO GUKURAMO INDA UKO YABA IRI KOSE NUBUGOME NKUBUNDI BWOSE.URWO RUSORO ABA ARI URUZIRANENGE.WABIKORA UBISHAKA BYAKUGWIRIRA.UGASHIDUKA WASAMYE NTAMPAMVU NIMWE YATUMA WA KWIKORA MUNDA.MBESE KO UBAWIYICIYE UWAYIGUTEYE WAMWICISHA IKI.MUREKE UBUGOME NKUBWO.AHUBWO AMATEGEKO AKURIKIZWE.ARENGERE ABANA. BAHANISHWE KUBWANJYE IGIHANO CYABURUNDU NU WO BAFATANIJE ICYO GIKORWA .

Lucien yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Nitubyare twororoke tugwire isi niko imana yavuze none ngo abantu nibakuremo inda

iriragira ikicura yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

reka reka uko nukwica nkizindi nzira zose

igiraneza yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Muravuga uyu watewe inda mutavuga uyu uzavuka, abarakare buzuye, gukuramo inda nibishyirwe mumuco, no muri mbonezamubano kurusha kuba amategeko.

uwera yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

@Bucyana, ni icyaha rwose, kandi icyaha gikurura ikindi, reba nkuyu mwana waherekezwaga n’ababyeyi kuburana ngo akurirwemo inda, uyu mwana azakurana ubumuntu abukuyehe? umunsi yabyutse nabi agatema umuntu bazavuga ngo yabitewe niki? yeretswe ko gukemura ikibazo ari ukunyura munzira zigira nabi.

Bucyana yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

bazongeremo no kuba watewe inda yindaro ariko wabona utazashobora kurera umwana ubundi ukayikuramo

nirere yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Gukuramo inda rwose si ikintu uko yaba ingana kose.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Mana yanjye abantu rwose bagafata umwanya bakaganira kuburyo bwiza bwanyurwamo umuziranenge utaragera no kw’isi agapfa, nibutse ukuntu akana kakiri urusoro munda kaba kameze muri Echographie nta twiso, nta rugingo bamara kubikwereka uti mukuremo.

Robert yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Urwanda rwacu rwarahindutse kandi neza abasenga nimureke dusenge dukomeje, imigenzo mibi nkiyi rwose igende burundu, satani yicaye mugihugu cyacu igihe, ariko nyuma yo guhaguruka kuntebe twe gutuma hari aho yonera kwinjirira.

Natete yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Burya bya bintu nibyo koko? gukuramo inda kubushake biremewe mu Rwanda, ariko se koko umuntu akagenda akaka rendez-vous kwa muganga yo kwica.

Gatete yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Imana idutabare, ubu se ibi bitaniye he n’abakera bajyaga kuroha umukobwa watwaye inda?

Jules yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ndumiwe aha rwose abantu baravuga gukuramo inda nk’ibintu bisanzwe, mbere ya byose iyaba abantu babanzaga bagatinya icyaha mbere yuko bareba ibindi byose, gukuramo inda ni ukwica utitaye kukuntu umwana angana munda.

kwibuka yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka