Igihe kirageze ngo Filozofiya Nyarwanda Inonosorwe kandi yigwe
Filozofiya (Philosophie) ni uburyo bwo kumenya gushyira umubonezo mu mitekerereze, bigafasha umuntu kwimenyereza gutekereza neza kugirango abashe gushyira mu gaciro; (philosophie= Amour de la Sagesse).
Buri sosiyete igira Filozofiya yayo ndetse n’Abanyarwanda kuva kera bafite Filozofiya yabo igira akamaro mu buzima bwa buri munsi; nk’uko byasobanuwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Filozofiya mu Rwanda, kuri uyu wa 04/12/2014.
Filosofiya Nyarwanda ngo yagize uruhare mu gushyiraho indangagaciro na Kirazira mu gihe cya mbere y’abakoroni, ibi bikaba byarafashije ubutegetsi bwa Cyami kuyobora neza Abanyarwanda mu byiciro byabo by’icyo gihe.
Imigani, ibisigo, ibyivugo ndetse n’indirimbo ni bimwe mu bigaragaza ko Abanyarwanda bari bazi gutekereza mu buryo bwa Filosophie hagamijwe kugirango hatambutse ubutumwa bugenewe abantu runaka yaba umwami cyangwa rubanda rugufi.
Filosofiya kandi yanafashije Abanyarwanda kwita ku murimo bakawukunda bakawubaha kandi bakemera kurya no gutuga ibyo bavunikiye, aha binyuze mu mugani baca bagira bati, “ushaka inka aryama nkazo”.
Ushobora kwibaza niba umuntu yajya mu kiraro cy’inka akaryama nk’inka kugiranngo azazitunge, nyamara siko bimeze kuko uyu mugani usobanura ko uwashakaga ubutunzi yemeraga agakora cyane, byaba ngombwa akajya no guhakwa kugirango nawe abone icyororo aho yifuzaga kugera ku nka nyinshi nk’ikimenyetso cy’ubukungu mu Rwanda rwo hambere.
Kubera zimwe mu mpamvu zitandukanye zishingiye ku muco ariko hariho n’ibitaragenze neza mu muryango Nyarwanda birimo ihezwa ry’abagore, nyamara wagera mu butegetsi wa kiriya gihe ugasanga umwami yategekanaga nka Nyina, ibi ngo bikaba bigaragaza uburyo umugore yari afite ijambo, n’ubwo hari ibyo atabashije kugeraho nk’umugabo.
Uko imyaka yagiye ishira indi igataha iyi Filosofiya Nyarwanda ntiyahawe agaciro kubera iby’amahanga n’ubukoroni bituma itagira akamaro kanini kandi yari yarafashije Abanyarwanda akaba ariyo mpamvu Abafirozofe bo mu Rwanda bifuza ko filozofiya Nyarwanda yasubizwa agaciro; nk’uko byasobanuwe na Padiri Prof. Dr. Nyombayire Faustin.
Ni iki kiri gukorwa ngo Filosofiya Nyarwanda yongere ishinge imizi?
Mu Rwanda hamaze gushyirwaho ishyirahamwe ry’abafilosofe rihuje abarimu barangije ibyiciro bya nyuma by’amashuri ya kaminuza (Doctorat) bagamije ko Filosofiya Nyarwanda yongera kwitabwaho hakarebwa ibyiza byayo bikigishwa.
Umuyobozi mukuru wa IPB (Institut Polytechnique de Byumba ) Padiri Prof. Dr. Nyombayire Faustin avuga ko abafilozofe mu Rwanda bariho babayeho ariko igihe kikaba kigeze kugirango Filozofiya Nyarwanda yigwe, inonosorwe, kugirango ibashe gufasha Abanyarwanda mu mibereho yabo.
Ku bwa Padiri Prof. Dr. Nyombayire, umunyeshuri wese urangije amashuri yisumbuye yagombye kuba afite uburyo bw’imitekerereze myiza, aho yagombye kuba yarize Filozofiya.
Gerome Kajuga, ushinzwe umuco mu bumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu akaba muri Komisiyo ya UNESCO avuga ko Filozofiya Nyarwanda itakagombye gukomeza kwitwa ikintu cy’igitangaza, kuko ahubwo ari imibereho, imikorere n’ubuzima bw’abantu muri rusange, akavuga ko abanyarwanda bagombye kuyifata nk’ubundi bumenyi.
Uyu muyobozi avuga ko hari byinshi abanyamahanga bari kuza kwigira ku Rwanda bijyanye na Filozofiya y’imiyoborere myiza, muri za gahunda zitandukanye zirimo nk’inkiko Gacaca, Ubudehe n’izindi zituma Abanyarwanda babasha kwikemurira ibibazo.
Indangagaciro na kirazira kandi ngo byahozeho na kera ubu bikaba byifashishwa mu kongera kubanisha Abanyarwanda bari barabyibagiwe kubera ingaruka z’ubukoroni.
Bamwe mu bafilozofe bamenyekanye mu Rwanda barimo Alex Kagame, Nayigiziki Xavier na Muswayire Paulin.
Imbogamizi kuri Filozofiya Nyarwanda
Kuba Filozofiya yigwa hake mu mashuri yo mu gihugu ndetse no mu karere ni imwe mu mbogamizi ku bashaka kuyiga. N’aho bayiga usanga ari mu bigo by’abihaye Imana ugasanga bibangamiye nk’abagore bakwifuza kuyiga cyangwa kugira amahirwe yo kuyiga.
Umwe mu bagore wari witabiriye uyu munsi mukuru yagize ati, “ko twumva ko Filosofiya ifasha abantu mu mitekerereze myiza, kandi ugasanga ntaho abagore abona bayiga mu gihe ari bo babana n’abana bato bagombye kuyifashisha mu kubarera ubwo twe tuzaba abande”?
Kuri iki kibazo, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko impamvu Filosofiya iba mu bigo by’abihaye Imana ari impamvu y’abamisiyoneri bayizanye, ikifashishwa mu gusobanura ibya bibiliya.
Aha bigaragara nk’aho nta kindi yari igamije ari nayo mpamvu itahawe agaciro n’ubwo abantu bayikoresha batabizi.
Ikindi ngo ni uko Filosofiya ifatwa nk’ikintu gikomeye kuburyo abantu batinya kuyiga, aha Musenyeri Smaragde agira ati, “Ntawabujije abagore kwiga Filosofiya kuko niba mu Rwanda abagore badafite amashuri yayo ariko hanze ibayo ahubwo igitangaje nta mugore ujya ujya kuyiga biyigira ibindi bakayireka”.
Cyakora umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko hari ingamba zafashwe kugirango n’abagore babashe kuyiga bityo mu minsi iri imbere hazabe hari abafilozofe b’abagore mu Rwanda, aho ubu ngo mu mwaka utaka, muri kaminuza gatorika ya Kabgayi hazatangizwa iri shami ryigisha Filozofiya.
Prof. Dr. Izayi Nzeyimana wigisha Filozofiya avuga ko nko muri kaminuza y’u Rwanda byananiranye gushyiramo ishami rya Filozofiya, ariko kugirango ibashe nibura kwigwa ubu yagizwe nk’isomo rikomeye mu biga ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni, kuko ngo ifasha abanyeshuri kugira imitekerereze y’ubwenge mu gukora ibihangano.
Prof. Dr. Nzeyimana Izayi agira ati, “ntiwakwiga gukora film utiga filozofi, ntiwakwiga gukora ishusho utagira ubwenge bwo gutekereze no gupima ubwiza bw’ikintu mu butumwa gitanga, ibi bituma abanyeshuri biga muri iri shami biga filozofiya byanze bikunze rero”.
Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Bujumbura Padiri Gihutu Emmanuel avuga ko bibabaje kubona nta shami rya Filozofiya riba muri za kamunza zo mu Rwanda no mu Burundi, mu gihe buri gikorwa cyose kifashishwa Filozofiya.
Gihutu gira ati, “usanga abantu bajya mu mashami y’ubuvuzi atazi filozofiya bijyana, ugasanga umuntu ariga mu by’amategeko, ibya bibiliya, iby’ubukungu, nta filozofiya umuntu yiga ijyanye n’ayo mashami, birababaje kuko iyo ugiye kwiga mu bindi bihugu ubanza kwiga Filozofiya y’icyo ugiye kwiga”.
Kuba Filozofiya ari uburyo bufungura amaso abantu bakabasha kunenga ibi bikorwa, ni imwe mu mpamvu zindi zituma za Leta zitayishyigikira ngo yigwe mu rwego rwo guhishira intege nke zazo nk’uko Gihutu akomeza abivuga.
Umunsi mpuzamahanga wa Filozofiya wizihijwe ku nshuro ya kane mu Rwanda, uyu mwaka wahuriranye n’isabukuru ya 25 umuryango w’abafilozofe b’i Kabgayi ubayeho.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntako bisa kubona inkuru nziza nk’iyi! Philosophy igiye kwigishwa mu Rwanda! Nk’umufilozofe natangajwe cyane n’uburyo filozofiya ihabwa igisobanuro muri iyi nkuru! Ngo imigani, n’ibindi byose by’umuco nyarwanda ngo ni filozofiya? Ibyo si byo rwose. Filozofiya ni uburyo bumwe muri bwinshi cyane bukoreshwa mu kumva ibihihibikanya abantu. Ubwo buryo butandukanye cyane n’imigani, ibisakuzo, indirimbo n’ibindi biranga umuco muri rusange. Mu Rwanda rwahozeho nta filozofiya yabayeho. Filozofiya, ku bayize, itangira mu Bugereki, nk’uburyo bwihariye bushya bwo kumva ibihihibikanya abantu. Bwabanjirijwe n’ubundi nk’ibisigo, iyobokamana, n’ibindi. Reka ndekere aha. Noheli nziza n’umwaka mushya muhire 2015.
iyi gahunda ni nziza ije ikenewe ahubwo, abanyarwanda bitabire kujya kwiyandikisha muri I C K, nabo bahabwe ubwo bumenyi.
Byaratinze. Icyakora twishimire ko bigiye gutangira no gukomezwa. Ni ngombwa kugaruka ku isoko y’ubumenyi. Abantu ntibiratane ko bashoboye gukora ibyo badatekerezaho cyane ndetse mu mizi. Umuntu si umuntu kuko akora ahubwo kuko atekereza kandi agakora neza ibyatekerejwe neza. Umuntu ntabwo ari imashini. Nous allons dépasser une vie de superficialité et de banalité. Conficius ni we wavuze ati " étudier sans réfléchir ne sert à rien; mais réfléchir sans étudier est rès périlleux." Mumbabaire kuvanga indimi. Mba ntangiye kuryoherwa. Ariko Imana ntiyibagirane kuko kumenya Imana ni bwo bwenge kandi Imana, ukuri n’umunezero nibyo filosofiya iharanira.
ni byiza mukomereze aha
hakomeze gushyirwa ingufu nyinahi muri filozofia maze abantu bayicengere nayo ibacengere bityo tuzagire abahanga nka ba nayigiziki , alexis Kagame....
Bije bikenewe,ni bishyirwemo imbaraga kandi byitabirwe.
’On ne peut pas penser clairement sans philosophie’
Bije bikenewe,ni bishyirwemo imbaraga kandi byitabirwe.
’On ne peut pas penser clairement sans philosophie’