Anne Kansiime yahishuye icyamutandukanyije n’umugabo we
Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye ko gutandukana n’umugabo we Skylanta, byatewe n’uko nyuma yo kubyara, inshingano n’urukundo yabyerekeje ku mwana cyane.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Spark TV yo muri Uganda ku wa Gatanu, Kansiime yavuze ko byabaye ngombwa ko atandukana na Skylanta bafitanye umwana w’umuhungu, bitewe n’uko yabonaga umubano wabo utagifite intego isobanutse.
Yagize ati "Umubano wimbitse n’urukundo twari dufitanye byatangiye kugabanuka tumaze kubona umuhungu wacu. Akimara kuvuka (umwana wabo), sinongeye kumwitaho (Skylanta), nibanda cyane ku mwana."
Kansiime avuga ko kubyara byatumye akura ndetse ahinduka undi muntu utandukanye n’uwo yari we, ibintu yumvaga ko n’umugabo we ariko bizagenda.
Ati "Ni ibintu byatumye mpinduka cyane, ndakura mu buryo butandukanye nuko nari meze, ndetse kandi nari niteze ko na we (Skylanta) ari ko bizagenda. Wari umwanzuro utoroshye, ariko amaherezo twahisemo gutandukana no kwakira inshingano zo kurera twembi."
Kansiime yavuze ko gutandukana n’umukunzi we bitamubabaje nk’ukunsi yaburaga mama we, yari yarakoreye ibintu byinshi kugira ngo mu buzima bwe abeho yishimye.
Yashimye Skylanta kuba yaramufashije kubyara nyuma y’urugamba rukomeye, agerageza uburyo yatwita ariko kubera ibibazo by’ubuzima yari afite ntibimukundire.
Ati "Byamfashe igihe kinini ngerageza kureba ko nabona umwana, kuko nari mfite ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere bitashoboraga kunyemerera gutwita. Umukunzi wanjye yatekereje ko ntashishikajwe no kubyara, ariko n’ubwo izi ngorane zatumye ntinda gutwita, nyuma narasamye tunabyarana umwana".

Kansiime akuyeho urujijo ku mubano we n’umugabo, nyuma y’uko muri Gashyantare yanditse ubutumwa kuri Instagram ye, bwacaga amarenga yo gutandukana n’umugabo we agatangira urundi rugendo rwe rushya.
Anne Kansiime yagize ati "Umunsi umwe, umuntu witangiye cyane ni we uguhindukana akavuga ko atabigusabye. Bizakubabaza kubera ko bazaba bari mu kuri."
Umunyarwenya Anne Kansiime na Skylanta batandukanye bafitanye umwana w’umuhungu witwa Selassie Ataho, bibarutse muri Mata 2021.
Ohereza igitekerezo
|