Rafiki yahurije muri filime nshya amazina akomeye muri Sinema Nyarwanda
Mu Rwanda uko sinema ikomeje gutera imbere umunsi ku munsi, ni na ko hamurikwa filime nshya usanga zigira uruhare mu kugaragaza impano nshya muri uru ruganda.

Kuri ubu Sosiyete ya Motherland Focus Pictures, iyobowe na Ndayishimiye Rafiki, yagize uruhare mu gukora filime z’uruherekane zitandukanye zirimo Umuturanyi Series, Natasha Series, yatangiye gukora filime y’uruhererekane ’Umuhemu mu Rukundo’.
Iyi filime yakiniwe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditswe, itunganywa ndetse inayoborwa na Ndayishimiye Rafiki, igamije kwigisha urubyiruko rw’iyi minsi kutirukira urukundo rugamije amafaranga.
Mu kiganiro Rafiki yagiranye na KT Radio, yagize ati "Ni filime igaruka ku nkuru y’umusore wakundanye n’umukobwa, murumuna we aza kurwara bituma umusore yemera no kugurisha umunani yari yarahawe, kugira ngo avuze umuvandimwe w’umukunzi we."
Akomeza agira ati "Uyu mukobwa amara kubona umuvandimwe we akize, agahita ajya kubana n’umusore uba mu mahanga (Diaspora)."
Iyi filime ’Umuhemu mu Rukundo’ izagaragaramo abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu ruganda rwa sinema Nyarwanda, barimo nka Didier Kamanzi ukina muri Seburikoko no muri City Maid, ndetse ikaba irimo na Eugène Niwemuto akaba mukuru wa Atome, uzwi mu gusetsa abantu.
Harimo kandi Swalla uzagaragara yitwa Liza, Judith Buranga ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Amerika nka Dj Lion ndetse na Bernice Uwajeneza, batuye muri Leta ya Calorina y’Amajyaruguru.
Rafiki Ndayishimiye yavuze ko iyi filime, agace kayo kamwe kazajya gatambuka rimwe mu cyumweru ku muyoboro wa YouTube witwa Ijwi rya Diaspora.
Motherland Focus Pictures ntabwo ari nshyashya muri sinema Nyarwanda, kuko bagize uruhare rukomeye mu gukora filime zirimo ’Natasha Series’ ya Natasha Ndahiro, ’Gatarina Series’ ya Mutoni Assia n’iyitwa ’Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke ari na we bagikorana kugeza ubu.
Ohereza igitekerezo
|