Michelle Obama yatsindiye Grammy Award ya kabiri
Umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama, yatsindiye igihembo cya Grammy Award ku nshuro ya kabiri, ahita anganya n’umugabo we ibi bihembo.
Iki gihembo yagitsindiye kubera igitabo cye cyitwa “The Light We Carry: Overcoming in Uncertain Times” cyashyizwe mu majwi aho ukiguze acyumva aho kugisoma, ibizwi nka Audiobook.
Michelle Obama watsindiye Grammy Award bwa kabiri yahise anganya ibi bihembo n’umugabo we Barack Obama.
Muri iki cyiciro cy’igitabo cyashyizwe mu majwi gihiga ibindi (Best Audiobook) cyarimo umukinnyi wa filime Merly Streep, Senateri Bernie Sanders, William Shatner na Rick Rubi.
Iki gihembo cyatanzwe mu birori bibanziriza ibirori nyirizina ari na ho ibihembo byinshi bitangirwa, Michelle Obama we ubwe ntiyari muri ibi birori.
Michelle Obama yatsindiye igihembo cya mbere cya Grammy muri iki cyiciro ku gitabo cye cya mbere yise Becoming. Umugabo we Barack Obama yatsindiye ibihembo bya Grammy ku bitabo bye yanditse byitwa Dreams From My Father mu kinyarwanda ni Inzozi za Data n’ikindi cya The Audacity of Hope: Thoughts on reclaiming the American Dream.
Umwaka ushize Michelle na Barack Obama bombi bahataniye ibihembo bya Emmy. Michelle Obama yahatanaga mu cyiciro kimwe n’umunyamakuru w’umuherwe Oprah Winfrey cy’uhiga undi mu gutegura ibiganiro (Best Host) mu gihe Barack Obama yahatanaga muri ibi bihembo ku nshuro ya kabiri, yari mu cyiciro cy’amajwi yakoreshejwe mu nkuru mbarankuru (docuseries) ya Working: What we do all day.
Umunyarwenya Trevor Noah ni we wayoboye ibirori byo gutanga ibi bihembo bya Grammy Awards bitanzwe ku nshuro ya 66 ahataramye abahanzi batandukanye barimo SZA, Billie Eilish, Dua Lipa, Travis Scott, Burna Boy….
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|