James Earl Jones wamamaye muri filime ‘Coming to America’ yitabye Imana

James Earl Jones, wabaye icyamamare muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri filime zitandukanye yakinnyemo zirimo ‘Coming to America’, yitabye Imana afite imyaka 93.

James Earl Jones wamamaye muri filime Coming to America yitabye Imana ku myaka 93
James Earl Jones wamamaye muri filime Coming to America yitabye Imana ku myaka 93

Urupfu rwa James Earl Jones, rwamenyekanye ku wa mbere binyuze kuri Barry McPherson, wari umuhagarariye, avuga ko yaguye mu rugo rwe i New York.

Jones, ni umwe mu bagabo bagiye bagira uruhare rukomeye muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Star Wars’, ndetse na filime yakunzwe cyane mu zifatwa nk’iz’abana ‘Cartoon’, yitwa ‘The Lion King’ aho aba yumvikana mu ijwi ry’Intare ’King Mufasa’.

Uyu musaza wegukanye ibihembo bya ‘Oscars’ bifatwa nk’ibya mbere bikomeye muri Sinema, mu myaka irenga mirongo itandatu yakoranye na bamwe mu bantu bakomeye muri sinema no mu makinamico atandukanye, harimo na Arnold Schwarzenegger.

Filime ya Schwarzenegger, uyu musaza yagizemo uruhare ni ‘Conan The Barbarian’ yagiye hanze muri Gicurasi 1982 ndetse na filime ya Kevin Costner yo mu 1989 yitwa ‘Field of Dreams’.

Uyu musaza wegukanye ibihembo bya Oscars bifatwa nk'ibya mbere bikomeye muri Sinema ku Isi
Uyu musaza wegukanye ibihembo bya Oscars bifatwa nk’ibya mbere bikomeye muri Sinema ku Isi

Gukina muri filime ari umwe mu bagabo b’agome, byatumye James Earl Jones arushaho kumenyekana cyane, bigatuma agenda agira uruhare rukomeye muri filime zitandukanye.

Ibyamamare bitandukanye bagiye bakinana nka Kevin Costner, yamwunamiye avuga ko atazibagirwa Jones wari umugabo w’umuhanaga akanagira ijwi ryiza ryakundwaga n’abategura imishinga itandukanye ya filime.

Ati: "Yashoboraga kuzana ibintu bidasanzwe muri filime. Nishimiye ko ndi umwe mu bamutangira ubuhamya bw’ibitangaza yakoraga muri filime."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka