Filime ku cyo abanyamahanga batekereza ku Rwanda nyuma ya Jenoside igiye gusohoka

“Rwanda from the Darkness” filime mbarankuru igiye gushyirwa hanze, mu rwego rwo kwerekana uko u Rwanda ruhagaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu maso y’abanyamahanga.

Filime mbarankuru ku cyo abanyamahanga batekereza ku Rwanda nyuma ya Jenoside igiye kujya hanze
Filime mbarankuru ku cyo abanyamahanga batekereza ku Rwanda nyuma ya Jenoside igiye kujya hanze

Iyi filime izajya ahagaragara tariki 01 Nyakanga 2018, nk’ikimenyetso ko u Rwanda rwabanje kwigenga mu mugambo rukaba rugeze igihe cyo kwigenga mu myumvire n’imikorere.

Uwakoze iyi filime Aaron Niyomwungeri avuga ko kuva muri 1959 ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse bikomeye urwango rugakomeza gukongezwa muri bene kanyarwanda.

Ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bageze kure biyubaka ari na ko bimika iterambere.

Ibyo byatumye abanyamahanga bibaza uko abanyamahanga bo babibona.

Yagize ati “Twebwe hari uko tubona u Rwanda kuva twava mu icuraburindi ariko se abanyamahanga bo babibona bate? Ese iterambere tugezeho barivuga bate? Nicyo iyi filime mbarankuru ije kwerekana.”

Niyomwungeri avuga ko yifashishije amashusho menshi ari mu bubiko kugira ngo yerekane u Rwanda kuva muri 1959 kugeza ubu. Iyo filime ikazashyirwa hanze ku munsi w’ubwigenge bw’u Rwanda.

Ati “Iyi firime izerekana uburyo mu byukuri abantu bahawe ubwigenge ariko ntibabohoka mu myumvire nyamara kandi ubu icyerecyezo cyarahindutse, mu myumvire, mu miyoborere myiza, mu mikorere mu iterambere ry’u Rwanda n’ibindi, kandi n’abanyamahanga barabibona.”

Iyi filime ifite iminota 30, ikozwe mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Imurikwa rya yo rizitabirwa n’abakinnyi ba filime ibindi byamamare mu Rwanda muri hoteri Olimpike i Remera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka