Yatangije uburyo bwafasha abahanzi nyarwanda kungukira mu bihangano byabo

Nubwo umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe,nyamara ni kenshi abahanzi nyarwanda binubira ko batabona inyungu ifatika iturutse mu bihangano byabo, aho usanga rimwe na rimwe abandi ari bo babyungukiramo cyangwa bakanabikoresha ku buntu.

Uwayezu Obed ni we washinze akaba n'umuyobozi wa starshine.rw
Uwayezu Obed ni we washinze akaba n’umuyobozi wa starshine.rw

Muri uko kwibaza uko umuhanzi nyarwanda yakwinjiza amafaranga aturutse mu bihangano bye mu buryo bwa nyabwo kandi bugezweho, igisubizo cy’iki kibazo kiragenda kigaragara binyuze ku rubuga rwa Internet rwitwa Starshine.rw, urubuga rwashinzwe na Uwayezu Obed. Uru rubuga rwitezweho guhindura uburyo abahanzi n’abakunzi babo bahuriraho.

Uru si urubuga rusanzwe rwo kumviraho indirimbo gusa, ahubwo ni ihuriro rigezweho rihuza abahanzi n’ababakunda, rikabafasha gukorana no gutezanya imbere mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

Uburyo budasanzwe bwo gushyigikira abahanzi

Kimwe mu bintu bikomeye cyane Starshine.rw izanye ni uko umuhanzi wese ushoboye gufungura konti kuri uru rubuga yemerewe gushyiraho indirimbo ze ku buntu, nta kiguzi na kimwe asabwe mbere.

Iyo umuhanzi amaze gushyiraho indirimbo ye, ashyiraho amafaranga yifuza ko umuntu uzashaka kuyitwaraho kopi (download) azamwishyura. Umufana ashobora kuyumva mbere (preview cyangwa streaming). Iyo ayikunze, arayigurira kugira ngo ayitunge muri telefone cyangwa ku kindi gikoresho cye.

Ibi bivuze ko amafaranga ajya mu mufuka w’umuhanzi binyuze mu bihangano bye bwite. Ni uburyo bushya bushobora kongera imbaraga n’icyizere ku bahanzi nyarwanda, kuko abakunzi babo baba bafite uruhare rutaziguye mu kubateza imbere.

Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko ibi bishobora guhindura imyumvire y’abantu ku muziki nyarwanda, aho umufana atazaba akiri umuntu wo kumva gusa, ahubwo azaba umuterankunga n’umufatanyabikorwa mu iterambere ry’umuhanzi akunda.

Ibitekerezo   ( 5 )

Courage komeza ukore cyane ugere Ku ntego je suis fière de toi mon enfant

Mukagatare Emmerence yanditse ku itariki ya: 23-05-2026  →  Musubize

Bibaye aribyo umuziki nyarwanda watera imbere kubahinzi Respect

[email protected] yanditse ku itariki ya: 23-05-2026  →  Musubize

Courage obed imbere heza

Esther yanditse ku itariki ya: 23-05-2026  →  Musubize

Umuhanzi akwiriye kutabogerwa kubbihangano bye,akabona umusaruro w imbaraga aba yagitanzeho

TURATSINZE Azarias yanditse ku itariki ya: 22-05-2026  →  Musubize

Ubu buryo buzanwe na Obed rwosebbuzafasha abahanzi kwiteza imbere babikomoye ku bihimbano byabo.

Obed nakomereze aho rwose ahubwo azashake n’ubundi buryo yajya ahuza abarimu ashoboye kwigisha neza na ba nyiribigo by’amashuri yigenga(private schools)

Yamba Sankara Albert yanditse ku itariki ya: 22-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka