Uncle Austin asubiye kuri KISS FM
Austin Luwano wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin mu buhanzi, yatangaje ko agiye gusubira muitangazamakuru, kuri Radiyo ya KISS FM yakoreraga n’ubundi, akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, abinyujije kuri Twitter, Uncle Austin yavuze ko ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 yongera kumvikana kuri iyo Radiyo.
Yagize ati “Nishimiye abafatanyabikorwa banjye ko bakiri inshuti zanjye, byari byiza gukorana namwe, reka mvuge ko ngarutse nanone kuri KISS FM, mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 7 Ugushyingo”.
Uncle Austin, unamenyerewe mu muziki hano mu Rwanda, akunze kugaragara mu bikorwa bifasha bikanazamura abahanzi bakiri bato, cyangwa se abafite impano zitandukanye, akaba yabigarutseho muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter.
Yagize ati “Nkunda gushyigikira impano nshya zikizamuka buri aho ndi hose, kandi ibyo n’abo dukorana turabikora. Natoje impano nshya kandi ntewe ishema n’abo baribo mu gihe gito. Gusa rimwe na rimwe mu ishoramari uhitamo gushora aho ushoboye cyangwa se abandi bakabikora”.
Bamwe mu bahanzi Uncle Austin yateye ingabo mu bitugu mu kuzamura no kumenyekanisha impano zabo harimo na Nyakwigendera Yvan Buravan.
Austin yatangaje ko yasezeye kuri KISS FM ku wa 26 Gashyantare 2022, ariko ko yari yatanze ibaruwa isezera ku wa 15 Gashyantare 2022.
Icyo gihe amaze gusezera yahise ajya kuri Radiyo yitwa Power FM yari yashinze.
Ohereza igitekerezo
|
Niyigarukire none Ni Karibu nyumbani