Umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana
Joseph (Jo) Mersa Marley, umuririmbyi w’injyana ya Reggae, akaba n’umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana afite imyaka 31.
Joseph wamenyekanye mu muziki nka Jo Mersa yatabarutse tariki 28 Ukuboza 2022, azize indwara ya Asthma n’ubwo ababanaga na we bavuga ko yapfuye urupfu rudasobanutse.
Joseph, umuhungu wa Stephen Marley, yakuriye mu gihugu cya Jamaica yiga ku kigo cya Miami Dade College ibijyanye no gutunganya amajwi.
Mu mwaka wa 2014 yashyize hanze EP (Extended Playlist) ayita ‘Comfortable’, ikaba yari iriho indirimbo nka ‘Rock and Swing’ ndetse na ‘Bogus’.
Mu mwaka wa 2016 yasohoye indirimbo yitwa ‘Burn it down’ yongera gusohora EP ye ya kabiri mu mwaka ushize wa 2021 yitwa ‘Eternal’.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aruhucyire mu mahoro