Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye ‘Ziravumera’ yitabye Imana

Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye indirimbo nyinshi zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nka ‘Ziravumera’ yitabye Imana afite imyaka 80. Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.

Ngombwa Timothée yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu buhanzi bw’indirimbo zifite ubutumwa bwihariye ku mateka y’igihugu, aho yahimbye indirimbo zirenga 100 zirimo izamenyekanye cyane nka Ziravumera na Ziganjamarembo.

By’umwihariko indirimbo ye yamamaye cyane ni Ziravumera, yahimbiye muri Uganda mu 1993, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rurimbanije. Yaje gusubirwamo n’umuhanzi Massamba Intore, ku buryo benshi bari bazi ko ari iye bwite, ariko Ngombwa yatubwiye ko nta kibazo afite kuri Massamba kuko we yaje kubyemera mu ruhame ko ari iya Ngombwa.

Mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, Ngombwa yanagize uruhare mu gufasha abahanzi batandukanye barimo Teta Diana ndetse na Icyusa cy’Ingenzi Tchatching aho mu 2022, baje gutangaza ko bakoze itsinda bise ’Inteko y’Abadatana’.

Amateka ya Ngombwa

Ngombwa yavukiye ahitwa mu Ndorwa aho se yatwaraga ku ngoma ya Rudahigwa ahahoze ari muri teritwari ya Byumba. Nyuma baje kwimukira ku Kicukiro ya Kigali, mu 1960 bahungira muri Uganda bamarayo imyaka ine, nyuma banyura iya Tanzania bajya mu Burundi aho baturutse batashye i Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngombwa avuga ko yatangiye ubuhanzi akiri mu mashuri abanza i Byumba, akaba anemeza ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru ya Byumba ahagana mu 1958; abana biganaga icyo gihe Byumba bayitaga By-Ville (Umujyi wa Byumba).

Urupfu rw’Umusaza Ngombwa Timothée ni igihombo gikomeye ku buhanzi Nyarwanda, by’umwihariko ku ndirimbo zifite amateka n’uruhare mu kubaka Igihugu.

Reba ikiganiro Ngombwa Timothée yaherukaga kugirana na KT Radio:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka