Umukobwa ugaragara mu ndirimbo nshya ya Juno Kizigenza yavugishije abantu (Video)
Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ igaragaramo umukobwa wambaye mu buryo bamwe mu barebye iyo ndirimbo batangariye, dore ko kumutangarira byagaragaye na mbere mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateguza iyi ndirimbo.

Ni indirimbo benshi bashimye uburyo injyana yayo ikoze ariko bamwe bakaba banenze imyambarire y’uwo mukobwa, dore ko mu ndirimbo hari n’aho akuramo akenda k’imbere gahisha mu gituza yicaye imbere y’uwo muhanzi.

Mu bayitanzeho ibitekerezo hari abasanga ibi bikomeza kwangiza imyitwarire y’urubyiruko rubifataho icyitegererezo, ndetse bagasanga inzego zishinzwe umuco zikwiye kugira icyo zikora.
Umuco wacu urakarama! Ndabyemera umuco urakura kd gutira ni byiza ark hari nabatira kabutindi! Uti"ubwo ahandi babikora nanjye ndabikora" ark c ibyo igiye gukora ni Iby' iRwanda? Ifoto mbonye yakuwe mundirimbo sinayivugiraho ntaho naba ntaniye nuwayifashe cg uwayifatishije gusa,
— Tuyisenge J de Dieu (@intoretuyisenge) July 27, 2021
Icyakora hari abandi basanga nta cyo bitwaye ndetse bakaba bashimye iyi ndirimbo bavuga ko ari nziza kandi ko uburyo amashusho yayo ateye ari byo bituma bayikunda.

Umuhanzi Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi muri muzika nyarwanda. Yari aherutse gukorana indirimbo ‘Away’ na Ariel Wayz na yo ikaba iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.
Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Please me’ ya Juno Kizigenza
Ohereza igitekerezo
|
Ninez komereza ahooo!!.
IBYO BIRAKABIJE
nisaw cane 2 birtwika
ubuyobozi bwahaye rugari nibwirengere nibiza kurikira
ubuyobozi bwahaye rugari nibwirengere nibiza kurikira
ubuyobozi bwahaye rugari nibwirengere nibiza kurikira
Erega nta mbwa irya amagwakuzimu isetse, ni ubukene bw’amafranga bubibatera.
Akenshi usanga bene abo bakobwa ari indaya zavuyeho zibera muri gheto zabuze uko ziyakorera muri za night-clubs, kampala, kenya bigatuma bigaragaza mu ndirimbo z’abahanzi kugira ba shugga dadi babamenye ariko ikibazo gifite ba producers b’abahanzi bemera gutambutsa izo ndirimbo, ubutaha muzabona n’abatinganyi basohoye i ndirimbo gusa bisaba guca amande izo studios, media zizikina, no kujyana abo bahanzi mw’itorero kuko wasanga binywera ibiyobyabwenge bagakora amabara, puuuuu nareke kuduhenera 🤭
Nta gikuba cyacitse,kuko umuco wacu wivanze n indi myinshi,kandi iyo habaye gufungur igihugu,tuba tunafunguriye imico yindi...Juno nta wamutera ibuye,kuko abari gushaka kurimutera,n ubundi ntabwo muri mubo a-targeting n indirimbo ye
Mubyukuri minisiteri yumuco ibehafi abantu barikwangiza umuco.
Uyu si umuco nyarwanda rwose kuko biteye isoni.
Yewe ibi bintu birenze urugero kbx jye nkurikije iyi nkuru umuco ugiye gucika pe
Nakumiro pe! Gs biteye agahinda kuwari nkuyu