Umuhanzi The Ben yapfushije umubyeyi
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’Umuraperi Rukundo Elie (Green P), bari mu gahinda ko kubura umubyeyi wabo Mbonimpa John, wazize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa The Ben na Green P yamenyekanye mu ijoro ryo ku ya 18 Kanama rishyira ku ya 19 Nyakanga 2023. Nk’uko abo mu muryango we ba hafi babitangaje.
Aba bahanzi bombi, amakuru y’urupfu rwa se, avuga ko yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike, akaba yitabye Imana ku myaka 65.
Uyu mubyeyi, bivugwa ko ku Cyumweru gishize aribwo yafashwe n’uburwayi, ajyanwa ku bitaro bya Masaka gukurikiranwa n’abaganga ari na ho yaguye.
The Ben mu 2018, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya NTV muri Uganda, yabajijwe ikintu atinya mu buzima bwe, asubiza ko ari ukumva inkuru y’uko umubyeyi we atakiri mu Isi y’abazima.
Urupfu rwa se wa The Ben, rubaye nyuma y’uko mu mwaka ushize hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga uyu mubyeyi avuga ko atabanye neza na The Ben ndetse ko amakuru menshi y’ibyo umuhungu we akora abimenya abibwiwe n’abantu.
Yanavuze ko amakuru y’uko agiye gukora ubukwe na Uwicyeza Pamela kugeza ubu wabaye umugore wa The Ben mu buryo bw’amategeko, ntayo yari azi uretse kubyumvana abantu.
Ku wa 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, nyuma yo kumwambika impeta.
Iyi nkuru y’akababaro kuri uyu muryango w’abahanzi yasanze The Ben ari muri Afurika y’Epfo mu gihe Green P benshi bazi muri Hip Hop nyarwanda amaze igihe abarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yabonye akazi muri Mata 2021.
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije inshuti yacu The Ben.Imyaka mibi ku bantu benshi,iba hagati ya 60 na 75.Kuli iyo myaka,ahanini turwara : Cancer,Diabetes,Hypertension,impyiko,etc…Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa (kandi usanga ariko bimeze kuli benshi),bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.Siko bible ivuga.