Umuhanzi Ne-Yo uzasusurutsa igitaramo cyo #KwitaIzina19 ni muntu ki?

Ne-Yo ni we muhanzi ukomeye uzitabira akanasusurutsa igitaramo cyo Kwita Izina kizabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena ku itariki 07 Nzeri 2019 kimwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Meddy, Charly&Nina, Bruce Melody na Riderman.

Ne-Yo
Ne-Yo

Ni igitaramo gishobora kwandika amateka kubera impamvu nyinshi zirimo umubare w’abazacyitabira bashobora kugera ku bihumbi icumi. Ni n’igitaramo kandi gishobora kwitabirwa n’abashyitsi bakomeye bazaba bavuye impande z’isi baje mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB rwamaze kwemeza ko Ne-Yo azaba ari kumwe n’itsinda ry’abantu 17 muri iki gitaramo barimo ababyinnyi, umufasha kuvanga imiziki ndetse n’abashinzwe inyungu ze, bikavugwa ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2019.

Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo mu muziki ni umunyamerika ufite uruvange rw’amaraso akomora kuri nyina umwe ufite inkomoko muri Afurika na se ukomoka mu Bushinwa.

Ababyeyi be bose bari abanyamuziki, ariko ntabwo yagize amahirwe yo kurerwa na bombi kuko batandukanye akiri muto arerwa na nyina gusa ari na we wamuhaye imyitozo ya mbere yo kuririmba.

Amaze gutandukana na se, Nyina yamujyanye gutura mu mujyi wa Camden wo muri Arkansas, bimukira mu Mujyi wa Las Vegas aho yatangiye kuririmba mu matsinda y’abana yitwa GoGo mu muziki, ndetse bitangira kumuhira, indirimbo ze zitangira kunyura mu biganiro bya Televiziyo byari bikunzwe mu myaka y’1989 n’1990.

Kugera mu mwaka w’2000, Smith (akazina yakundaga kwitwa) nibwo yaretse kuririmba mu matsinda atandukanye, atangira umuziki ku giti cye, anahindura izina yitwa Ne-Yo.

Ntabwo yahise amenyekana cyane bitewe n’imiterere y’umuziki wo muri Amerika, ariko yari umuhanga mu kuririmba, azi kubyina no kwandika indirimbo, ndetse zimwe mu ndirimbo yanditse yajyaga azigurisha n’abahanzi b’ibyamamare muri Amerika.

Mu 2004, yanditse indirimbo yitwa ‘Let Me Love You’ ayihera umuhanzi Mario indirimbo iramenyekana cyane, abantu bamenya ko ari Ne-Yo wayanditse ahita agira amahirwe yo gusinyana amasezerano n’inzu ya Def Jam ngo ajye ayandikira indirimbo.

Iyi nzu yasinyishije Ne-Yo yari ikomeye cyane kuko yari yarashinzwe n’ikigo Universal Music Group, kandi yarimo abahanzi bakomeye nka Big Sean, Ludacris, ikabamo na Jay-Z wari n’umuyobozi wayo.

Iyi nzu kandi ni yo yazamukiyemo Kanye West, Rihanna, Jehne Aiko, Justin Bierber, Nas, Two Chains, Iggy Azalea n’abandi.

Guhera muri Def Jam, Ne-Yo yaretse kwandika indirimbo aziha abandi atangira kwiyandikira indirimbo anaziririmba aza gushyira hanze umuzingo yise ‘In My own World’ yariho indirimbo ‘Stay’, yaje no kujya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane (Billboard) ariko ntiyagera kure.

Kumenyekana bidasanzwe ku masoko y’umuziki ku isi yose, byakomeye mu 2008 ubwo Ne-Yo yashyiraga hanze umuzingo wa gatatu (album) witwa Year of the Gentleman. Uyu muzingo wariho indirimbo zakunzwe cyane nka Miss Independent, Closer, She got her own, Mad n’izindi.

Miss independent ni yo ndirimbo yatumye iyi album izamuka cyane, kuko yatangiye ari iya 98 mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane muri Amerika, ariko irazamuka igera ku mwanya wa 7 kandi imara ibyumweru 32 kuri Billboard.

Yagize umwihariko wo gusubirwamo cyane n’abahanzi batandukanye barimo Jay Z, Fabulous, Kanye West n’abandi batandukanye. Iyi ndirimbo yatumye Ne-Yo ahabwa ibikombe bitandukanye kandi bikomeye, birimo BET Awards, Mobo Awards, n’ibihembo by’amashusho bitangwa na MTV.

Ne-Yo ukunda kwambara ingofero cyane kubera kutagira umusatsi, ni umwe mu bahanzi bubashywe muri Amerika kandi ufite ibigwi kuko uretse kuririmba asanzwe ari n’umukinnyi wa Sinema.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka