Umuhanzi Mahoro Isaac yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya ‘ISEZERANO’
Mu nkuru Kigali Today iherutse gutangaza ijyanye n’ikiganiro yari yagiranye n’umuhanzi Mahoro Isaac, yari yavuze ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi, harimo izo yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi gusa, akaba ashaka kuzikorera amashusho, ndetse n’izo yari afite zanditse gusa, azasohora zitunganyijwe.
Muri izo ndirimbo yavuze ko agiye gusohora, harimo iyitwa ‘ISEZERANO’ yasohotse tariki 20 Ukwakira 2022, ikaba ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko bakwiye kwizera ko isezerano Yesu yabasigiye ko azaza kubatwara ari ukuri kandi rizasohora nk’uko Mahoro Isaac abisobanura.
Yagize ati “Indirimbo ‘ISEZERANO’ ni indirimbo nakoze nshaka kuvuga ko hari isezerano Yesu yadusigiye, ko agiye kudutegurira, azaza kudutwara kandi rizasohora , ariko nkanatanga n’ingero zo muri Bibiliya, z’amasezerano yagiye atangwa n’Imana kandi agasohora, bityo ko n’Isezerano Yesu yaduhaye rizasohora” .
Muri iyo ndirimbo Mahoro Isaac yise ‘ISEZERANO’ avugamo umugabo witwa Manoa muri Bibiliya, mu gitabo cy’Abacamanza ibice 13. Uwo mugabo ngo yari afite umugore ariko batarigeze babyara, nyuma Imana imutumaho Malayika wayo, imuha isezerano ko azabyara umwana w’umuhungu, kandi ko azaba umuntu udasanzwe uzagira akamaro mu Banya-Israyeli.
Iryo sezerano Manoa yahawe, ryarasohoye abyara umwana w’umuhungu, amwita Samusoni, amaze gukura, ngo yagize imbaraga zidasanzwe, zari zishingiye mu musatsi we, utari warigeze wogoshwa na rimwe, afasha Abanya-Israyeli gutsinda Abafirisitiya ndetse abafasha no kuva mu bunyago bari bamazemo imyaka mirongo ine(40).
Mahoro Isaac avuga ko nyuma yo gusohora iyo ndirimbo yise ‘ISEZERANO’, agiye gukurikizaho indi yise ‘KWIHANGANA’ izasohoka mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2022, kuko ubu ngo irimo gutunganywa.
Mahoro Isaac kandi arategura igitaramo kinini, kizaba ku itariki 26/11/2022, kikabera i Kigali mu kigo cy’ishuri cya APACE, aho kizitabirwa n’abanyeshuri bo muri icyo kigo ndetse n’abandi bantu baturutse hanze, kuko kizaba ari igitaramo cyagutse.
Inkuru bijyanye:
Umuhanzi Mahoro Isaac yiyemeje kuzamura umuziki we ku rundi rwego
Reba Video y’indirimbo ISEZERANO ya Mahoro Isaac:
Ohereza igitekerezo
|