Umuhanzi M1 ngo afite gahunda y’amasengesho asabira abatifuza ko umuziki we watera imbere

Umuhanzi M1 umaze igihe akorera umuziki we mu gihugu cya Uganda, aratangaza ko kuri ubu agiye gutangira amasengesho ya buri munsi nyuma yo kumenya ko ngo afite abatifuza ko muzika ye yatera imbere.

M1 yagize ati: “mumbwirire abafana banjye ko mfite gahunda yo gutangira amasengesho ya buri munsi nyuma yo kumenya ko mfite abatifuza ko umuziki wanjye watera imbere...”.

Twakomeje tumubaza abo bantu yaba yaramenye ko batifuza ko umuziki we watera imbere adusubiza ko atabatangaza.

Umuhanzi M1.
Umuhanzi M1.

Yagize ati: “Sinabatangaza gusa ni uko iyo mbashyiriye indirimbo zanjye barazakira ariko ntibazikine nabaza impamvu bakambwira ngo indirimbo zanjye ntabwo zikoze neza, bakumva abandi bari kuzikina bakabahamagara...”.

Umuhanzi M1 ahamya ko akora neza indirimbo ariko akabona ntatera imbere kubera ko hari abo aha indirimbo ze ntibazikine ndetse hagira n’abazikina bakabahamagara bababuza kuzikina. Bamwe mu bafana be bibaza impamvu adatera imbere kandi nyamara ngo afite impano.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ikizungerezi” ikaba ari indirimbo yakoreye mu gihugu cya Uganda ari naho asanzwe akorera indirimbo.

Uwatunganyije iyi ndirimbo ari nawe usanzwe amukorera yitwa Mickydad nk’uko M1 yabidutangarije. Yongeyeho ko uyu ari nawe wakoze zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda arizo Jugu Jugu, Come to me n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka