Umuhanzi Ali Kiba yageze i Kigali (Amafoto)

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba mu muziki, yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025.

Ali Kiba aje mu Rwanda, aho yitabiriye igitaramo ’The Last Night’ yatumiwemo, cyo kwizihiza imyaka itanu ishize umuhanzi mugenzi we Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade amaze mu muziki.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Ali Kiba yakiriwe na Kevin Kade, uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili uri mu bakunzwe cyane iwabo muri Tanzania, yavuze ko yishimiye kuba yatumiwe ngo ataramire Abanyarwanda.

Ali Kiba yageze i Kigali ari kumwe kandi n’umuhanzi Shaffy, bakaba bazifatanya na Kevin Kade ndetse n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, muri iki gitaramo kizabera ku mbuga yo kuri Kigali Convention Centre (KCC), ku wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025.

Mu bahanzi bazigaragaza muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi harimo Bwiza, Ruti Joel, Ariel Wayz, Riderman, Bull Dogg n’abandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka