Turacyari mu muziki - Urban Boys

Nyuma yo kubazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abafana niba bararetse umuziki, abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bashubije bavuga ko umuziki bakiwurimo, ariko ko wadindijwe na COVID-19 ndetse n’imishinga ya studio ikomeje muri uyu mwaka.

Urban Boys
Urban Boys

Mbere y’uko COVID-19 itangira, abasigaye muri Urban Boys bagombaga gushyira ahagaragara album yabo ya mbere muri 2019 ari babiri batari kumwe na Safi, ariko bayihagaritse batabimenyesheje abakunzi babo, biteza urujijo.

Aba bombi baracecetse kugeza vuba aha ubwo Nizzo yashyiraga ifoto kuri Instagram maze umufana umwe yandika avuga ko Urban Boyz yabatengushye.

Aganira na Kigali Today, umuraperi wa Urban Boy Manzi uzwi ku izina rya Humble Gizzo yemeye ko bafashe ikiruhuko cy’umuziki kugira ngo bibande ku yindi mishinga ijyanye na studio yabo, anongeraho ko badakorera ku gitutu cy’abafana.

Humble Gizzo yagize ati: "Sinshobora kuvuga ko byari muri gahunda yacu yo kuruhuka ariko kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje, twahisemo kwibanda cyane ku guteza imbere imishinga ijyanye na studio yacu ifata amajwi".

Ati: "Sinzi uburyo abafana bagena igihe cyo gusohora umuziki ariko icyo nzi ni uko ari twe duhitamo igihe cyo gukora umuziki."

Yongera ati: "Ntabwo dukora ku gitutu cy’abafana, icyakora ni ab’agaciro. Turacyari mu bucuruzi bw’umuziki kandi turimo gutegura umuziki mwiza nubwo ntashobora kuvuga ko uzasohoka vuba.”

Muri iyi minsi Humble Gizzo yibanda ku bucuruzi bw’amazu muri kompanyi yitwa Tunga Real Estates hamwe n’umugore we, Amy Blauman.

Ku rundi ruhande, mugenzi we Nshimiyimana Muhammed uzwi ku izina rya Nizzo yakomeje gukora umuziki ndetse agaragara mu mashusho atandukanye y’abahanzi bakizamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urban boyZ bazihanganye bagakorana indirimbo na Safi baga shimisha abafana basi 1

Eugene musabirema yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka