Tom Close yahishuriye abahanzi bato intwaro ituma akomera

Tom Close arahishurira abahanzi bato ko kudacika intege ariyo ntwaro itumye abasha kugera aho ageze, akabasaba nabo kuyigira iyabo.

Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close, aganira na KT Radio mu kiganiro Young Talent Show, yagiriye inama abahanzi bakizamuka bahura n’imbogamizi bakabireka, avuga ko umuti ntawundi ari ukudacika intege.

Tom Close muri Studio ya KT Radio, radiyo ya Kigali Today.
Tom Close muri Studio ya KT Radio, radiyo ya Kigali Today.

Yagize ati “Buriya ubuhanzi ni ubuzima nk’ubundi, ni nk’uko uyu munsi iyo urwaye udahita ureka kunywa imiti ngo udapfa. No mu buhanzi rero iyo uhuye n’imbogamizi ntabwo ari byiza kubivamo. Nabigereranya nka byabindi nyine nari mvuze byo kumva ko warwaye ukanga kunywa imiti.”

Yakomeje ababwira ko ibibazo bidasiga ibikomere gusa ahubwo ko byigisha. Ati “N’ubuhanzi iyo uhuye n’ikibazo, aho kugira ngo ucike intege ubureke uba ukwiriye gukomeza ugasunika kubera y’uko buriya iyo ikibazo cyaje ntabwo kigusigira igikomere gusa, ahubwo kinagusigira n’izindi mbaraga. Ikibazo wahuye nacyo wasitayeho uyu munsi ejo iyo kigarutse umenya uko ucyitwaramo”

Avuga ko iyo umuntu yagiranye n’undi ibibazo ejo iyo ahuye n’undi wenda kumera nka wa wundi amenya uko umwitwaraho.

Avuga ko kubijyanye no gucika intege byo ntabwo ari ikintu gihagije kugira ngo umuntu ufite impano y’ubuhanzi apfe kuyireka igende gutyo.

Ati “Inama nkuru ni ukudacika intege. Nk’uko nanjye nakubwiye nti ibanga ryanjye ni ukudacika intege. Nabo wenda nakwifuza ko ryaba ibanga ryabo.”

Yakomeje kandi ababwira ko bibaye ngombwa wakemera no kuburara ariko ukagaragaza impano yawe.

Ati “Kudacika intege, ubuhanzi bakabushyiraho umutima, bakabushyiraho imbaraga zose, ukaba wakemera kuburara cyangwa ukarya rimwe ariko ukabona amafaranga yo kujya muri studio. Ukaba wakemera kugira urukweto rumwe cyangwa ipantalo imwe ariko videwo ukayikora.”

Yakomeje kandi abakangurira gushyira hamwe dore ko mubuhanzi iyo ukora wenyine ari ntacyo wageraho.

Abahanzi bamaze kugera kure bose bahuriza ko nabo bahuye n’imbogamizi ariko kudacika intege bigatuma babasha kugera kunzozi zabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka