TK yashyize hanze indirimbo nshya yise “I am in Love”

Nyuma yo kubyinana n’umukobwa bugacya, umuhanzi w’Umunyarwanda witwa TK uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘I am in Love’.

Nk’uko we ubwe abyivugira, ngo iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’ukuri y’ibyamubayeho ubwo yajyaga gukoresha igitaramo akabona umukobwa wamwitegereje cyane bituma amusaba ko babyinana bageza mu gitondo.

Abisobanura muri aya magambo: ‘‘ninjiye muri bwate (night club) ndeba umukobwa mwiza, abyina on the dancing floor, ndahindukira nsanga anshizeho amaso, ndongera ndahindukira nsaga arinjye areba n’ubwo yabyinaga, noneho nanjye ndamwegera musanga aho yabyiniraga, turatangira turabyinana kugeza sakumi n’ebyiri za mugitondo.. chorus ivuga iti. .. ndi mu rukundo n’umubyinnyi (dancer) n’ukuntu ahindura umubiri we, n’ukuntu abyinisha umubiri we byatumye ntwarwa nkamukunda (falling in love.)’’

Umuhanzi nyarwanda TK uba USA.
Umuhanzi nyarwanda TK uba USA.

TK usanzwe amenyerewe mu njyana ya Dance Pop yakomeje atubwira ko iyi ndirimbo ye ikunzwe ngo kuko irashyushye. Yagize ati: ‘‘iyi ndirimbo yanjye irashyushye hano no muri Europe bya hatari, kandi nkunda gukora indirimbo zo kwishima kuko abantu akenshi baba bafite ibintu byinshi bibatesha umutwe mu buzima busanzwe so mba nshaka ko bumvise indirimbo zanjye banyeganyeza umutwe bakishima’’.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’indirimbo aherutse gukora yitwa ‘Party Girl’ nayo ngo yakunzwe cyane nk’uko nyir’ubwite yakomeje abitubwira. Hari n’indi ndirimbo iri mu kinyarwanda yakoze ikaba ari indirimbo ‘Muteteri’ yasubiyemo.

TK aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akora ibyo gutunganya indirimbo (producer) mu nzu itunganya umuziki yitwa Universal Records.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

T.K. Nje mba muri Canada ndakwemera byahatari wowe uri pioneer muri music abatakwemera naba babylon batazi amateka yawe. Batazi ninjana za music zitandukanye. Yo my favorate Rwandan musician. Yo international we love u and support you here in canada keep it up. Tukuri inyuma.

muhire yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Chantal, T.K ntabwo ari umuhanzi nyarwanda numuhanzi internationale so nibaza ko utamenyereye iriya njana kuko simbona icyu umuntu yanenga kuriyi ndirimbo kabisa. haba ijwi, haba injana. yunva kuma radio hano buri munsi . Ninziza pe!

marie yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

mba muri sweden iyindirimbo nayunvise muri club kandi na T.K aherutse hano kuyikorera promotion. nindirimbo nziza pe.T.K komerezaho na party girl nariyikunze ndu umufana wawe.

jimmy yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Chantal sigaho, iyindirimbo ninziza pe nahoze nyunva ku isango fm. iyindirimbo ahubwo irarenze mubyukuri ntaho itandukaniye nabahanzi bandi babanyamerica. Courage T.K.

joseph yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Chantal, nunva wowe utazi ibijezweho iyi ndirimbo ya T.K nje nunva iyndirimbo ari indirimbo mpuzamahanga icurangitse neza, mu njana nziza ijezweho mri iyi minsi kandi nijwi nunva rijanye niyinjana neza. kurinje T.K komereza nje nkuri inyuma ariko abapinga bo sibabura.

musoni yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

biragoye kugirango abahanzi nyarwanda batere imbere.
iyo wumvise indirimbo ari kuvugako ikunzwe wumva ntakigenda !!haracyari urugendo rurerure bahanzi!!!

chantal yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka