Sinzi ko uyu mwaka tuzawurangiza - DJ Pius utaka ubukene

Umuhanzi DJ Pius usanzwe unakora akazi ko kuvanga imiziki no gutegura ibitaramo, yihereyeho avuga ko abahanzi bagenzi be hamwe n’aba DJs bafite ikibazo cy’ubukene, avuga ko ibitaramo n’ibikorwa by’utubari bidasubukuwe vuba no kwicwa n’inzara byashoboka kuri bamwe.

DJ Pius
DJ Pius

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, DJ Pius yavuze ko mu minsi ishize byari bikomeye ku buryo hari abahanzi bamwe babuze n’ibiribwa bakagomba kugobokwa n’abaturage, ariko avuga ko n’abatarageze kuri uru rwego batari borohewe kuko hafi ya bose batungwa n’ibitaramo cyangwa ibikorwa bihuza abantu benshi.

Muri icyo kiganiro, DJ Pius yabajijwe uko yumva byagenda gahunda y’ibitaramo idasubukuwe vuba, maze agira ati “yebaba weeeeeeeee, sinzi ko n’uyu mwaka washira, n’abafite ubushobozi bumaze gushira burundu”

Abajijwe we uko abayeho cyane ko yasohoye n’indirimbo, yasobanuye ko na we atorohewe, icyakora ngo ikimufasha ni udufaranga duke abona kubera ibihangano bye bigurishwa kuri murandasi, ariko avuga ko ari duke cyane tudashobora kumubeshaho uko bikwiye.

Utu dufaranga ngo ni natwo yakozeho atunganya indirimbo yitwa “Ubushyuhe” akaba yarayikoze ashaka kugira igikorwa akora muri iyi minsi kugira ngo izina rye ritibagirana ibyo we yise [Kuzima].

Yavuze ko muri iyi minsi abahanzi nyarwanda nta bushobozi na buke bafite arebeye muri rusange, ari na yo mpamvu n’abagerageza gukora indirimbo basohora izifite amajwi gusa, kuko badafite ubushobozi bwo gutunganya amashusho yazo.

Mu gihe hashyirwagaho gahunda yo kuguma mu rugo, hari abahanzi bamwe bumvikanye bavuga ko bamerewe nabi ku buryo hari n’abagobotswe n’abagiraneza babaha ibiribwa binyuze mu ishyirahamwe ry’abahanzi, abandi berura ko bagiye gushaka imfashanyo y’ibiribwa ku mirenge n’utugari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka