Senderi yasubukuye ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
Umuhanzi Senderi International Hit yasubukuye ibitaramo bye byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho azataramira mu turere 12 tw’u Rwanda, agashimisha abakunzi be mu ndirimbo ze zikunzwe na benshi.
Ni ibitaramo bizajya biba buri cyumweru mu turere dutandukanye, hatangwamo ubutumwa bugamije guteza imbere umuco wo gukunda Igihugu, gukora, gusigasira gahunda za Leta ziteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange, bikazatangirira i Gatsibo ku itariki 25 Ukwakira 2025.
Senderi yavuze ko intego y’ibi bitaramo ari ugukomeza guteza imbere umuco wo kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, aho ari kwibanda ku ndirimbo ze zizwi cyane mu burezi, mu itorero, mu mugoroba w’ababyeyi ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.
Ati “Twishimira ko nk’abahanzi dukora indirimbo zifasha abato n’abakuru, zidukangurira gusigasira ibyagezweho, gukunda Igihugu, gukora, kugira isuku n’umutekano, kandi umuturage akaguma ku isonga."
Mbere y’igitaramo, hazajya hategurwa umuganda aho Senderi n’abaturage, Ingabo na Polisi, basibura imihanda nibura ibilometero bitatu cyangwa bine muri buri karere.
Mu bufatanye na HDI Rwanda, hazajya habaho ibikorwa byo gupima SIDA ku bushake, aho ibisubizo bitangwa mu ibanga kandi bigakorwa ku buntu.
Hanategurwa kandi gahunda yo kuboneza urubyaro ku babyifuza, hagamijwe gufasha urubyiruko n’imiryango kugira ejo heza.
Mu bashyigikira uru rugendo rw’ibitaramo bya Senderi by’imyaka 20 ari mu buhanzi, harimo Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.
Urugendo rw’ibi bitaramo ruzanyura mu turere 12 twatoranyijwe turimo: Nyagatare (Rukomo), Gatsibo (Ngarama), Kirehe (Gahara), Musanze (Vunga), Rubavu (Busasamana), Nyabihu (Bigogwe), Nyamasheke (Kirambo), Nyaruguru (Kumunini), Gisagara (Ndora), Kamonyi (Bishenyi), Nyarugenge (Noruveje), Kicukiro (Mugahoromani) ndetse na Gasabo (Rutunga).
Senderi yavuze ko ibi bitaramo bizasozwa ku munsi wa Noheli, aho azashimira Imana yamufashije mu rugendo rwe rw’imyaka 20, akerekana ko umuziki ushobora kuba igikoresho cyubaka, gihuza kandi gihindura imibereho y’abantu.
Zimwe mu ndirimbo zamamaye za Senderi Hit ni Ibidakwiriye Nzabivuga, Abanyarwanda Twaribohoye, Twambariye gutsinda, Intore ntiganya ishaka ibisubizo n’izindi nyinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|