Richard Ngendahayo yarahiriye gushimisha abakunzi be mu gitaramo ‘Niwe’
Nyuma y’imyaka isaga 17 adakorera igitaramo mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi be, mu gitaramo arimo gutegura, aho avuga ko imyiteguro isa n’iyarangiye.
Ngendahayi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uri i Kigali, avuga ko iki gitaramo atari icy’umunsi umwe, ahubwo ari umurongo mushya atangiye mu muziki we nyuma y’igihe amaze muri Amerika.
Aganira n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, yavuze ko Album Niwe ari nayo yitiriye iki gitaramo kizaba ku ya 29 Ugushyingo 2025, kikabera muri BK Arena, atayitekerejeho igihe kirekire, ko ahubwo yayiherewe mu rugendo.
Ati “Album nayiherewe mu ndege. Impamvu Imana yayimpereye mu ndege ni yo yonyine ibizi.”
Richard Nick avuga ko iyi Album yakunzwe n’abantu benshi, akaba ariho ahera avuga ko iki gitaramo cye arimo ategura, kitazaba icyo kumurika Album nshya gusa, ahubwo kizaba umuhango wo gusoza paji ya ‘Niwe’ no gutangira indi nshya.
Abazitabira iki gitaramo bazumva indirimbo zose zo kuri iyi Album, mu mwimerere yakorewemo, kuko n’izindi nshya yasohoye zitarangiye neza, ahubwo zitegereje isura nshya nyuma y’iki gitaramo agiye gukora.
Ngendahayo yavize ko iki gitaramo agiye gukorera i Kigali, ari intangiriro y’urugendo rushya rw’ibihe bikomeye ateganya mu karere n’ahandi ku Isi.
Richard Nick avuga ko Niwe ishobora kuba ikirango kizakurikira ibitaramo byose azajya akora mu bihugu byinshi byamaze kumutumira, harimo Amerika, Canada, Australia, Afurika n’u Burayi, gusa agasoza agira ati “Imana ni yo izajya ibyemeza.”
Uyu muhanzi ari mu Rwanda kuva ku ya 3 Ugushyingo 2025, aho yazanye n’umugore we, nyuma y’imyaka 17 batahagera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|