Pasiteri Christopher Ndayisenga yakoze indirimbo kubera ubwoba bwa Covid-19 kuri Afurika

Pasiteri wo mu Itorero rya ‘Arc of Peace’ Christopher Ndayisenga, yashyize hanze indirimbo yitwa Afurika kubera ubwoba afitiye icyorezo cya Covid-19.

Pasiteri Christopher Ndayisenga acuranga saxophone neza cyane
Pasiteri Christopher Ndayisenga acuranga saxophone neza cyane

Ubu bwoba ngo yabugize nyuma yo kubona uburyo iki cyorezo cyayogoje ibihugu bikomeye by’ibihangange, ndetse kugeza ubu umuti cyangwa urukingo ukaba utaraboneka kandi bivugwa ko ntakibananira.

Yagize ati “Umugabane nk’uyu wa Afurika ufite ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere nta bushobozi bwinshi bifite, tekereza kiriya cyorezo cyizanye ubukana nk’ubwo twabonye mu bihugu byishoboye wibaze uko byagenda, nasanze nta kindi cyaturamira uretse igisubizo ku Mana”.

Pasiteri Ndayisenga ni umwe mu bahanzi bize gucuranga ‘Saxophone’ akaba afite ebyiri ndetse ikaba yumvikana muri iyi ndirimbo Afurika.

Muri iyo ndirimbo asaba Abanyafurika bose kugandukira Imana kugira ngo iki cyorezo ntikizahungabanye uyu mugabane n’ubundi wisanganiwe ibibazo byinshi.

Iyi ndirimbo iri muri album ya kabiri yakoze, nyuma y’uko iya mbere akiri kuyikosora ndetse akaba yiteze ko mu gihe cya vuba izaba yabonetse.

Yagize ati “Maze gukora indirimbo zirenga kuri 200, nari nakoze album ya mbere nza gusanga harimo amakosa kubera production y’icyo gihe 2012, ubu ndi kugerageza kuyikosora nanononsora album ya kabiri ari na yo iriho Afurika”.

Mu mwaka wa 1994 Pasiteri Christopher yabarizwaga mu Karere ka Musanze aho yakoreraga umurimo w’Imana muri Korali yitwaga ‘Komeza ubutumwa’ yo mu itorero ry’ ADEPR, nyuma aza kuyivamo mu 1995 yerekeza mu yindi Korali yitwa ‘Intumwa’ yo mu Karere ka Musanze, iyo korali akaba ari na yo yatangiriyemo gucuranga kuko yabikundaga cyane.

Iyi Korali yaje kumubonamo impano yo gucuranga, nyuma yaho ni bwo bahise bamushyira ku rutonde rw’abagombaga kwiga umuziki muri iyo korali, ahagana mu mwaka wa 2000 ni bwo Pasiteri Christopher yatangiye kuririmba ku giti cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka