Padiri yahimbye indirimbo nyuma yo gushengurwa n’ibibazo

Munyabugingo Pierre Claver umaze kumenyekana nka Padiri MPC, yasohoye indirimbo “Byarakaze” nyuma yo gushegeshwa n’ibibazo yumvanye inshuti ze, afata icyemezo cyo kubiririmba no gutanga inama nk’umuti wabyo.

Padiri yashenguwe n'ibibazo abantu barimo muri iyi minsi maze araririmba ati 'Byarakaze'
Padiri yashenguwe n’ibibazo abantu barimo muri iyi minsi maze araririmba ati ’Byarakaze’

Padiri avuga ko muri iki gihe hari ibibazo byinshi byugarije isi byatumye bamwe babura akazi abandi bararwara, bamwe barigunga ndetse habaho no gutandukana ku bubatse, ababyeyi bakihakana abana, nibwo yagize intimba ku mutima aririmba ko ibintu byakaze.

Yagize ati “Iyi Corona yazanye ibibazo byinshi, abakozi babuze akazi, imipaka irafunze ingendo ziragabanuka, divorce ziruzuye, ababyeyi bihakana abo bibarutse mu by’ukuri byarakaze cyane, ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuririmba ko byakaze”.

Padiri avuga ko iyo ndirimbo yahimbye ari inkuru mpamo z’ibyabaye kuri bagenzi be mu buzima busanzwe bikaba ari ibintu bishegesha umutima, kubona umugabo wakoze ubukwe abantu bakabutaha cyangwa se umugore akagenda aberewe inka zigatangwa, mu gitondo ukumva ngo byarangiye batanye.

Agira ati “Byarakaze pe, gusa abantu bakwiye kwibuka ko ibintu bigeraho bigashira, ibintu byose bisaba kwihangana, umuti mu bibazo si ugutandukana cyangwa kubihunga, ibintu iyo ubihaye igihe bigeraho bigashira, twihangane ibibazo dufite bizashira”.
Iyo ndirimbo ije ikurikira nyinshi Padiri amaze guohora harimo izo yaririmbiye ingabo z’igihugu nka Turashimira, Mbya, I miss you, Bibondo byanjye n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka