Padiri Dr Fabien Hagenimana afite indirimbo zamamaye bamwe batazi ko ari we wazihimbye
Umunezero ndetse n’umubabaro ni byo byatumaga Padiri Dr Fabien Hagenimana wahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri ahimba indirimbo zisingiza Imana.
Yabitangaje mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ aherutse kugirana n’umunyamakuru wa KT Radio, avuga ko guhanga indirimbo akenshi yabiterwaga n’ibihe yabaga arimo.
Ati “Indirimbo za mbere nazihanze ndi umunyeshuri mu Iseminari nto ndetse niga no muri Seminari nkuru, ariko nyuma ndi umufaratiri nahanze n’izindi, n’igihe nari Padiri, mbega urebye ibyiciro by’ubuzima bwanjye bwose nahangaga indirimbo.”
Padiri avuga ko indirimbo za mbere akiri muto ndetse akiri mu mashuri yisumbuye inyinshi yazihangaga ari mu byishimo ariko nyuma hari zimwe yahanze ari mu buzima butari bwiza bw’ubuhungiro.
Indirimbo nyinshi Padiri Hagenimana yahimbye ni iza Kiliziya Gatolika zikaba ziririmbwa mu misa ariko bamwe mu bakirisitu bakaba batazi uwazihimbye gusa amakorari amwe n’amwe yo arabizi ko ari we nyirazo.
Padiri Hagenimana avuga ko indirimbo yahanze muri Kiliziya atazi umubare wazo kuko ari nyinshi, ikindi avuga ko nta ndirimbo imwanditseho kuko yazihimbiraga ku manota ubundi akaziha amakorari akaziririmba.
Ati “Ntabwo nazizirikaho, nazihimbye ngo zifashe abakirisitu gusenga no kwegera Imana kuko ni umusaruro Imana yampereye ubuntu”.
Imwe mu ndirimbo yahimbye harimo iyitwa ‘Ni wowe Rutare rwanjye Mana yanjye’. Yayihimbye mu 1995 ubwo yari mu gihugu cya Congo imutanga kugaruka mu Rwanda izanywe n’abantu, abari mu Rwanda batangira kuyiririmba bazi ko itagira nyirayo.
Ati “Iyi ndirimbo ‘Ni wowe Rutare rwanjye’ nayihimbye ndi mu buhungiro mu gihugu cya Congo ndi mu majye, ndetse n’iyitwa ‘Roho w’Imana ngwino’ ”.
Izindi ndirimbo yahimbye harimo iyitwa ‘Muze mwese dushimire Imana yaduhanze ikaduha kuba abana bayo’ mu mwaka wa 1987.
Yahimbye n’indirimbo za Bikiramariya harimo iyitwa ‘Dore inyanjye yera De, dore ikirezi kiboneye umubyeyi usumba abandi Mariya nyina wa Jambo’ n’indi ndirimbo ye ivuga ngo ‘Isi yose irakurata Mariya wabyaye umwami’.
Padiri amaze guhanga indirimbo nyinshi cyane ariko kuko atagiye azandika cyangwa ngo azikorere umuzingo (Album) ntabwo ahita akubwira umubare wazo uretse kuvuga ko ari nyinshi.
Mu zo yaririmbye iyamamaye cyane yitwa ‘Ni wowe rutare rwanjye’ izwi cyane muri Kiliziya Gatolika n’indi yitwa ‘Isi yose irakurata’ n’izindi nyinshi.
Iyitwa ‘Dore Inyange yera de’ yayikoze yiga mu mwaka wa mbere i Rutongo.
Uyu mupadiri abarirwa mu ba mbere bakoze ibihangano byinshi byifashishwa muri liturujiya ndetse indirimbo ze zifasha benshi mu kwiyegereza Imana.
Yavuze ko yatangiye kwihugura mu by’umuziki mu 1980 gusa byabaye akarusho ageze mu Iseminari Nto ya Rwesero aho yagizwe umuyobozi w’umuziki ari nabwo yatangiye guhimba indirimbo zirimo izakunzwe muri iki gihe.
Yageze mu mwaka wa kabiri bamushinga kuyobora abandi mu bya muzika no mu wa kane bamugira umuyobozi w’indirimbo mu kigo, ubwo atangira no guhimba indirimbo ze.
Ati “Nyuma mu 1986 nibwo nakoze akaririmbo kitwa ‘Alleluya’, iyo n’ubu turacyayiririmba.”
Mu buhanzi bwe, Padiri Dr Fabien Hagenimana yagiye yifashisha kenshi igitabo cy’umuhanga Gamariyeri Mbonimana mu gushakisha injyana nshya z’indirimbo ze. Ni nabwo buryo yakozemo iyitwa ‘Ni wowe rutare rwanjye’ indirimbo afata nkitazava ku gihe kuko abakirisitu na Korari ziyifatanya kuyiririmba.
Ubumenyi afite mu muziki abusangiza abakibyinjiramo binyuze mu masomo atanga ndetse kugeza n’ubu aracyahimba bitewe n’ibyo inganzo imuyoboramo anashingiye ku biba bikenewe muri liturujiya.
Padiri Hagenimana avuga ko azi kuvuga indimi zirimo Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikilatini. Azi Ikidage ndetse n’Igitaliyani, akamenya n’Icicewa, n’Ikiyanja n’Igitumbu byo mu bihugu bya Malawi na Zambiya.
Ururimi rwo muri Zambiya yaruhimbyemo indirimbo yitwa Funa Funa ni iyawe, mu Kinyarwanda bivuze Nimushakashake uhoraho igihe akiri bugufi.
Nta ndirimbo y’urukundo cyangwa ivuga ku buzima busanzwe Padiri Hagenimana yigeze ahimba uretse izo gusingiza Imana gusa.
Ubu Padiri Hagenimana akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhondo, Urugo rw’umwiherero ku birebana n’ibya Roho, ndetse n’ubujyanama burebana n’ubuzima bwa Roho.
Ohereza igitekerezo
|
Padiri Dr Fabiyani niyubahwe abahanzi bajye bamwiyambaza barusheho kunoza inganzo zabo nguyu Padiri nyawe kdi ushoboye vive A Docteur F Hagenimana
Uyu mupadiri ndamwemeye nanjye uwampuza nawe njyewe nsengera muri ADEPER ,ariko nkunda amasengesho ya kiliziya gatolika ,rero izi ndirimbo "niwowe rutare rwanjye ,dore inyanjye yera n’izindi " njyewe nzikunda cyane ,gusa nyagasani yezu ajye amwongerera ubumenyi n’ubuhanga byo mu kuririmba no guhanga !!
Ni umuhanga pe! Imana imwongere ubumenyi!
Ni byiza cyane......
Nibyiza ko abantu nkuyu bajya bemenyekana kuko baba bari mubahanga Kuriya ifite bafite ubwenge numuhamagaro bidasanzwe Padri Fabien abantu batabarika bakoresha indirimbo ze aliko batazi umuhanga wazihimbye kandi zigira uruhare rukomeye mwiyoboka mana ukurikije undimi avuga byagorana kubona undi muhanga nkawe Padri imana iguhe umugisha kandi izaguhembere ibikorwa byawe
Très intelligent...izi ndirimbo nizo ziririmbwa burimunsi mumisa ....burya kwicecekera nibyiza .iyo ibintu byiza nkibi bivuzwe wumvamo kwicisha hugufi n.ubwenge bwinshi