Olivier Roy arategura igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

Umusore Nsabimana Olivier bakunze kwita “Roy” wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel Music), arimo gutegura igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye ya mbere yitwa “umubisha ni nde?” mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Muri icyo gitaramo kandi Roy azereka abakunzi be amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri iyo album (DVD Album). Ubu yatangiye gukora amashuso y’indirimbo nka: Namenye ukuri Ndatuje, Imitini, n’izindi.

Album ye yayitiriye indirimbo yamenyekanye cyane yitwa umubisha ni nde? Abenshi bagiye bayita amazina atandukanye nka: niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?; nk’uko Roy yabitangarije Kigali Today.

Olivier Roy yatangiye umuziki we ahagana mu mwaka w’2006 kandi avuga ko mu buzima bwe yumva adateze kuva muri gospel music (indirimbo zihimbaza Imana) ngo yerekeze iya secular (izo abantu bakunze kwita iz’isi) nk’uko bikunze kugaragara ku bandi bahanzi batangira baririmba gospel nyuma bakabivamo.

Ikindi ngo ni uko Roy yumva afite indoto yo gukomeza guteza imbere umuziki we kandi akabikora ahimbaza imana. Roy afite imyaka 22 y’amavuko, ubu yiga muri ULK.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

EHHH OLIVIER UNYIBUKIJE CONCERT WADUSUSURUKIJEMO I KARONGI UZAGARUKA RYARI SE TUZAZA MURI LAUNCH YAWE.GOD BLESS YOU.

KANEZA EMILE yanditse ku itariki ya: 23-03-2012  →  Musubize

yooooo indirimbo zawe ndazikunda kabsa album yawe umuntu yayikura he se indirimbo yawe umubisha uzagaruke ku ishuri uyituririmbire

AMANI yanditse ku itariki ya: 20-03-2012  →  Musubize

man komerezaho kabsa nonese usegerahe nkwibuka kera kabsa

kimasa yanditse ku itariki ya: 20-03-2012  →  Musubize

Imana ikujye imbere,kandi uzakomeze kuba umwizerwa uzagera kure kandi heza hashimishije,I am proud of you man of God and ready to support you for the glory of Jesus.May God bless you abundantly above all and beyond

Asifiwe Kamasa yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka