Nyuma yo gutungurwa n’ubukonje bwo muri Amerika, Kamichi yishimiye urugendo yagiyemo
Umuhanzi Kamichi atangaza ko aryohewe n’uruzinduko arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho avuga ko yagiye gusura abavandimwe n’inshuti ndetse no gukora indirimbo.
Aya makuru yayadutangarije nyuma y’uko akigerayo yari yatangaje ko hari ubukonje bwinshi kandi kuri we yumvaga mu Ruhengeri ariho ha mbere hakonja.
Kuri ubu Kamichi amerewe neza akaba aryohewe n’uruzinduko arimo. Yagize ati: “birashimisha gukora urugendo, ubu ndi kuva Madison nerekeza Texas…”.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Aho ruzingiye”, “Rukuruzi” yakoranye na Knowless, “Mudakumirwa”, “Ifirimbi ya nyuma”, “Kabimye” n’izindi nyinshi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku itariki ya 15.4.2014 akaba avuga ko azagaruka mu kwezi kwa munani cyangwa na mbere yaho bishobotse.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kamichi, we love you solo much