Nta handi hakurutira mu rugo - Umuhanzi Ganza akigera mu Rwanda
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Emmanuel Ganza, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda kuko ari mu rugo, kandi hamurutira ahandi hose yaba atuye ku Isi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, ubwo yageraga mu Rwanda, aho aje gushyigikira Richard Nick Ngendahayo ufite igitaramo kizabera muri BK Arena, tariki 29 Ugushyingo 2025.
Uyu muramyi usanzwe ari n’Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri kamwe mu duce tugize Umujyi wa New York, yavuze ko iyo uri mu rugo nta handi hashobora kuharuta.
Ati "Iyo uri mu rugo, uba uri mu rugo nta handi hakurutira mu rugo. Nyobora Abanyarwanda muri New York, ahantu dutuye, iyo duhuye akenshi dukumburanya ibihe byacu byo mu Rwanda. Rero ntiwakumva uko niyumva kuba ngeze mu Rwanda.”
Mu bijyanye no kuba yaje gushyigikira Richard Nick Ngendahayo, Rev Ganza yavuze ko amufata nk’umuvandimwe we, bityo ko kuva muri Amerika aje kumufasha ari ikintu kidasanzwe.
Ati “Richard mwita mukuru wanjye, gukura tukamenyana, ni ibintu bidasanzwe no kuza kumufasha ni ukumwereka ko mushyigikiye.”
Uyu muvugabutumwa, yakomoje no ku bijyanye n’iterambere umuziki wa gospel ugezeho mu Rwanda, avuga ko ari ibintu biteye ubwuzu kuba hari n’abahanzi batumirwa mu mahanga ari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakora gusa, aboneraho gusaba urubyiruko mu gutuma ubutumwa bwiza busakara hose, bakitabira kuba abakozi b’Imana.
Rev Ganza washinze akaba n’Umuyobozi w’Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko uretse gushyigikira Richard Nick Ngendahayo, afite n’indi mishinga mu Rwanda irimo no kuhategura igitaramo cye bwite.
Ati “Biri muri gahunda dufite yo kuzakorera muri BK Arena, dufite igiterane turi gutegura hano mu Rwanda, abaririmbyi tuzakorana na bo bamwe bari muri Amerika, bazadufasha.”
Yakomeje avuga ko no kuza gushyigikira Richard Nick Ngendahayo ari uburyo bwo kwiga.
Yagize ati “Sindakorera muri BK Arena, buriya no kuza mu gitaramo cy’umuvandimwe Richard, ni ukuza kureba uko BK Arena imeze, ni n’ishuri buriya kubera ko iyo dushaka gukora ikintu cyiza, urabanza ukiga.”
Rev Emmanuel Ganza, azwi mu ndirimbo zirimo Heshima, Ikiniga, Amavi, Kisuli Suli, Ajabu, Ndiwe Mungu, Desire, Able, Urakoze cyane n’izindi nyinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|