Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yitabye Imana
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Umuhanzi wo hambere, Ngabonziza Augustin, wamenyakanye mu ndirimbo yamamaye cyane ‘Ancilla’, yitabye Imana mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Mbere tariki 3 Ugushyingo 2025 azize uburwayi.
Umuhanzi Ngabonziza Augustin yitabye Imana
Uyu muhanzi yamenyakanye cyane muri orchestre zitandunye nka ‘Les Citadins’, ari na we wayishinze afatanyije na mukuru we Ngaboyisonga Bernard, banafatanyije mu bihangano bitandukanye, nk’uko byatangajwe na Andre Glomyko wabanye na we, wanamufashije mu by’umuziki, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Mu ndirimbo za Orchestre Les Citadins Ngabonziza yagizemo uruhare harimo Ancilla, Iwacu mu Rwanda Yewe mwari byose birakunaniye, Rugori rwera, Nkumi nziza n’izindi nyinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|