Mwarakoze kuntegereza mwihanganye - Richard Nick Ngendahayo

Umuhanzi wamamaye hambere mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), Richard Nick Ngendahayo, wari umaze imyaka irenga 15 atari mu Rwanda ndetse adashyira n’imbaraga nyinshi mu muziki, yongeye kugaruka mu muziki, ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uri Byose Nkeneye’.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze muri Album ye “NIWE”, avuga ko iyi ndirimbo ari intangiriro ya Album ye ya gatatu arimo gutegura azamurika mu minsi iri imbere.

Asobanura ko indirimbo ‘Uri Byose Nkeneye’ atari indirimbo gusa, ahubwo ari isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima, bufite imbaraga nyinshi. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza Imana mu rugendo rwa buri munsi, no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Richard Nick Ngendahayo yanditse ati: "Icyuho kirujujwe. Inanga ziramanuwe. Imirya irasubiranye. Ijwi rirangururira mu butayu,rigarutse ryumvikana ubudahagarara ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze. Mumfashe tumucire bugufi. Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’. Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye.Yesu abahe umugisha mwinshi. Murakarama!"

Richard Nick Ngendahayo yasabiye umugisha abakunda ibihangano bye
Richard Nick Ngendahayo yasabiye umugisha abakunda ibihangano bye

Richard Nick Ngendahayo yamamaye mu ndirimbo nka ‘Niwe’, ‘Wemere Ngushime’ n’izindi.

Indirimbo ye nshya ‘Uri Byose Nkeneye’ ubu iraboneka ku mbuga zicuruza umuziki. Wayireba no kuri YouTube ukanze HANO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka