Meddy ngo atanga icyizere cy’iterambere ry’umuziki nyarwanda
Abahanzi Charly na Nina batangaza ko Meddy atanga icyizere gikomeye cy’iterambere ry’umuziki nyarwanda nyuma yo kujya mu bahatanira ibihembo bya MTV AMAs.
Ibyo babivuga kubera ko Meddy ari we muhanzi wa mbere mu mateka y’u Rwanda uhataniye ibihembo bya MTV AMAs (MTV Africa Music Awards).
Ibi bihembo ni bimwe mu bihembo bikomeye ku isi bikaba bihatanirwa n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Charly na Nina batangarije Kigali Today ko kuba Meddy yaragaragaye mubahatanira biriya bihembo ari ikintu gikomeye cyane ku iterambere ry’umuziki wo mu Rwanda.
Charly agira ati: “Meddy ahagarariye u Rwanda, niwe ku giti cye ariko buriya ahagarariye u Rwanda. Ni ukuvuga ko mu mwaka utaha hashobora kubonekamo n’undi, umwaka ukurikiye hakabonekamo babiri.
Nko mu myaka itanu hakaba habonekamo batatu. Ni ibyo kwishimirwa cyane kuko umuziki wacu utangiye kugera ku rwego rukomeye.”
Mugenzi we Nina agira ati “Byaradushimishije cyane, kandi icyo nzi cyo buri muhanzi wese aharanira kujyamo.
Yaba umugande, yaba umutanzaniya, abahanzi bose bo muri Afurika baba baharanira kujya muri MTV AMAs birumvikana twarabyishimiye cyane.”
Aba bahanzikazi kandi ngo banagerageje uko bashoboye mu gushyigikira Meddy bamwamamaza ku mbuga nkoranyambaga bakangurira ababakurikira kumutora.
Charly na Nina ni abahanzikazi bari kuzamuka kubera indirimbo zabo zakunzwe zirimo “Indoro” bakoranye n’umurundi Farious, Agatege, Yolo bakoranye na Riderman n’izindi.
Tariki ya 20 Ukwakira 2016 bashyize hanze indirimbo yabo nshya yitwa “Owooma” bafatanyije n’umuhanzi wo muri Uganda Geosteady uzwi mu ndirimbo nka “Ndiwamululu”, “Ntunulira”, “Same way”.
Banadutangarije ko mukwezi gutaha baraba bashyize hanze indi ndirimbo nshya mu rwego rwo kurushaho guha abakunzi babo ibihangano bibanogeye kandi batarinze gutegereza igihe kirekire.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
meddy arashoboye,ndakeka yaratanze ikizere kubandi bahanzi ko bishoboka kugera kucyo wifuza
UMuziki nyarwanda uragenda utera imbere kuburyo bugaragara kabisa kandi abahanzi bacu bakomeze gushyiramo agatege kuko haracyari urugendo murakoze