Mbonyi agiye gusohora indirimbo nshya buri cyumweru kugeza mu kwezi k’Ukuboza
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, atangaza ko yiyemeje gusohora indirimbo nshya buri cyumweru kugeza mu kwezi k’Ukuboza, zose ziri kuri albumu ye nshya yise ‘Hobe’.
Yabitangaje nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Sitamuacha’, aho ngo yihaye intego yo guha abakunzi be indirimbo nyinshi mu zigize iyo albumu, kugeza igihe azakorera igitaramo giteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Iyi albumu yiswe Hobe ni iya gatanu ya Israel Mbonyi nyuma y’iyo yise ‘Number One’ yamurikiye mu gitaramo yakoze mu 2015, naho iya kabiri akaba yarayise ‘Intashyo’, akaba yarayimuritse mu 2017. Hari kandi iyitwa ‘Mbwira’ ndetse na ‘Nk’umusirikare’ yamuritse mu 2023.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, arimo gutegura igitaramo ‘Icyambu 4’, gikurikira ibindi nka cyo yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Mbonyi avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi be muri icyo gitaramo, aho agira ati “abantu bagomba kuzabyina”.
Umva indirimbo Sitamuacha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|